Imyidagaduro

Anne Kansiime yikomye abareberera imyidagaduro ya Uganda

Anne Kansiime yikomye abareberera imyidagaduro ya Uganda

Umunyarwenyakazi w’icyamamare ukomoka muri Uganda, Anne Kansiime, yatangaje ko atishimiye uko uruganda rw’imyidagaduro rwo muri iki gihugu rumufata, ashinja inzego zitandukanye n’ibigo bireberera iki gisata kutamuha agaciro akwiriye n’ubwo yagize uruhare rukomeye mu kuruuteza imbere.

Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Cruz Exclusive , Kansiime yavuze ko nubwo ibikorwa bye byagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imyidagaduro muri Uganda, akenshi yibona asa nk’utitabwaho, ndetse n’inzego nk’iza Uganda Communications Commission [UCC] ntizimuha icyubahiro akwiye.

Yagize ati “Ndetse na UCC ntiyigeze impa agaciro nkwiye, kuko iyo banankeneye bishyira mu mwanya usa nk’aho wumvikanisha ko ari njye ubakeneye kurusha uko bakeneye ubunararibonye bwanjye.”

Yakomeje agaragaza ko n’iyo bamuhamagaye ngo yitabire ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro cyangwa amahugurwa, usanga hibandwa cyane ku gihe azamarayo mu kumugenera insimburamubyizi, aho kwibanda ku gaciro k’ibyo atanga n’uruhare rwe mu guteza imbere abandi.

Ku bijyanye n’ibihembo bihabwa abahanzi n’abakora ibihangano, Kansiime yavuze ko yabirambiwe, kuko kuri we nta gaciro bifite. Yibajije impamvu umuntu ashobora guhabwa igihembo nk’uwahize abandi ariko ntahabwe ikintu gifatika mu buryo bw’amafaranga cyamufasha kuzamura urwego rw’ibihangano bye.

Yagize ati “Ese kuki batatanga ibikoresho byafasha abahanzi n’abakora ibihangano? Nk’ama ‘lenses’ yo gufotora neza, ‘power bank’ cyangwa ibindi byabafasha gukora neza kurushaho cyangwa amafaranga?”

Kansiime asanga guhabwa igihembo cy’uko uri uwahize abandi bidakwiye kugarukira ku nyito gusa, ahubwo bikwiye kujyana n’inyungu zifatika zafasha uwagiherewe gutera imbere mu mwuga we.

Mu butumwa bukomeye, yanasabye Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kumumenya no kumuha icyubahiro akiri gukora, aho gutegereza igihe azaba atagikora.
Yagize ati “Niba hari igihe cyo kunyita igihangange, ni ubu nkiri gukora.”
Yanagaragaje isano y’igihe amaze mu ruganda rw’imyidagaduro n’igihe ubutegetsi bwa Museveni bumaze, avuga ko yatangiye gutegeka mu 1986 ari na bwo yavutse, bityo ko uburambe bwe n’uruhare rwe bikwiye guhabwa agaciro gakwiye.

Anne Kansiime yavuze ko adahabwa agaciro akwiye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top