Umuhanzi Ngenzi Sege wamamaye nka Neg G The General yavuze ko umusore wapfiriye iwe mu rugo byatewe n’uburwayi butunguranye yahagiriye.
Mu ijoro rya 8-9 Mata 2026 ni bwo uyu musore witwa Mugabo Emmanuel usanzwe ari n’umuhanzi yapfiriye kwa Neg G aho atuye Kimisagara yari yamusuye.
Aganira n’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yavuze ko yari umuhanzi mugenzi we ukiri muto, yari yaje kumureba ngo bategurane umushinga.
Ati “Yari umuhanzi utanga icyizere nafashaga. Yari yaje turimo dutegura umushinga tuzasohora nyuma y’Icyunamo. Nta burwayi budasanzwe yari ari kugaragaza. Gusa yari ari kumbwira ko ari kumva afite umutwe uri kumurya gake, byoroshye bidakaze. Ubwo nahise mwakira mu cyumba cy’abashyitsi noneho njyewe njya mu tundi tuntu twanjye. Ngarutse nka nyuma y’iminota 30-40, nsanga icyo kibazo cyavutse."
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yagerageje gutabaza ariko imbangukira gutabara ihagera byarangiye, akaba yarihutiye kubibwira ubuyobozi n’umuryango we.
Ati “Ngerageza gutabaza. Nzana imbangukiragutabara ariko bahageze bambwira ko igihe cyarenze. Ni uko umuvandimwe aba amvuyemo gutyo, ibyago biraza Imana iramwisubiza. Ababyeyi be bahageze. Ntabwo twari tuziranye cyane keretse nka bakuru be ariko na nyina naje kumumenya’’.
Mugabo Emmanuel wari ufite imyaka 30 akaba yari atuye mu Karere ka Rwamagana, yari amaze imyaka 12 aziranye na Neg G the General nk’uko abyivugira.
Iperereza ku rupfu rw’uyu musore rikaba ryatangiye ngo hamenyekane ikintu nyirizina cyamwishe.

Ibitekerezo