Kwibuka

Mama yarakowe no gusambanywa n’Interahamwe zamuteye SIDA -Ubuhamya bwa Roza wo mu Muturanyi

Mama yarakowe no gusambanywa n’Interahamwe zamuteye SIDA -Ubuhamya bwa Roza wo mu Muturanyi

Umukinnyi wa filime, Umulisa Yvette wamamaye nka Roza muri filime y’uruhererekane ’Umuturanyi’ yahishuye ko umubyeyi we yakorewe iyicarubozo ridasanzwe n’Interahamwe zanze kumwica kugira ngo zibone uko zizajya zihora zimusambanya byaje no kumuviramo kwandura agakoko ka Virusi itera SIDA kamuhitanye.

Umulisa avuga ko byose byatangiriye ku muhate w’ubushabitsi bw’umubyeyi we mu gushaka icyabyara amafaranga mu bihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yakoraga imirimo itandukanye harimo ubucuruzi bwanatumye ataba ari mu nzu y’iwabo ubwo bayibatwikiragamo.

Mu kiganiro na ISIMBI, Roza yahamije ko nubwo umubyeyi we yarokotse iki gitero cyo kubatwikira mu nzu, ari inshuro nyinshi nawe yakunze gutahurwa n’interahamwe ndetse n’umutwe w’Impuzamugambi mu gihe cya Jenoside zikamusaba amafaranga kugira ngo zimubabarire ariko n’ubundi zigasiga zimufashe ku ngufu.

Ati “Amakuru nabwiwe avuga ko ngo ikintu cyamurokoye ni uko interahamwe zakundaga kumusambanya kandi akarenga akaziha n’amafaranga. Nyuma Mama yaje kubaho wenyine muri ubwo buzima bwo kurwaragurika bitewe n’ibyo bamukoreye banamwandurizamo SIDA.”

Nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana mu 2000 byakurikiye ukurwaragurika guhoraho kwaturutse ku byuririzi by’ubu bwandu, uyu mubyeyi uvuka mu muryango w’abahungu batatu avuga ko yaje gushegeshwa no kubona we na basaza be babayeho mu buzima yita ubwo gusamira isazi mu ijisho kandi umubyeyi we yarakoze uko ashoboye ngo abateganyirize.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ahamya ko myinshi muri iyi mitungo yagiye itwarwa mu buryo bw’ubunyago kubera ko hari abaturanyi be bagiye mu matwi basaza be bakabashuka bikarangira babahaye uburenganzira bwo kubaka muri ibyo bibanza nk’uburyo bwo kubyongerera agaciro muri icyo gihe byahwihwiswaga ko hagiye kugurwa n’umuryango w’Isoko rusange hagati y’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’iy’Amajyepfo [COMESA].

Ati “umubyeyi wanjye akimara gupfa basaza banjye bagiye mu nzoga bahinduka abasinzi, banywa amatabi ndetse ni naho abaturanyi babo bahereye ko babafatirana bagatanga ibibanza byacu."
“Nko muri za 2006 bagiye ku Kagari berekana ko bafatiranywe ariko ubuyobozi bubasunikira kujya gushaka umwavoka babura ubushobozi tubirekeraho.”

Urugendo rw’ubukumi bwe kugeza ku rushako !

Roza yatangaje ko ubwo yari akimara gucutswa kuri buri kimwe kuva ku mafaranga y’ishuri, ibikoresho byaryo kugeza ku mpuzankano yagurirwaga n’umupasiteri wamufashaga kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ubwo yaninirwaga gutsinda ikizamini cya Leta gisoza iki cyiciro, yahise ahitamo kujya gushaka aho kuba kugira ngo abone amafunguro n’ibindi by’iby’ibanze nkenerwa.

Nyuma y’iminsi mike yahise ajya kureba umubyeyi w’umuturanyi we witwa Alice yatekerereje ibibazo byose bye bikamutera kumusabira icumbi ku muvandimwe we wari umunyeshuri wa Kaminuza hanyuma babana hafi imyaka ine atazi uko basaza be babayeho icyo gihe cyose.

Atin“Naramubwiye nti ‘Alice we mfasha umpe icumbi pe,’ anjyana kwa mukuru we wabaga i Remera wiga Kaminuza, mpaba imyaka ine kugira ngo mbone ibiryo n’isabune yo koga binyoroheye nk’umwana udafite aho aba.”

Hashize imyaka imyaka ine abana n’uyu mukobwa wigaga Kaminuza nawe waje gushinga urugo rwe, Roza yagiye gushaka akazi muri resitora yari iherereye i Nyabugogo.

Yatangiye ateka akanaha ibiryo abakiriya baganaga iyi resitora agahembwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi ari naho yaje guhurira n’umugabo we Papa Iddy nawe wari usanzwe ukina filime nyarwanda bari kumwe kugeza ubu .

Uko kubana n’igikomere cya Jenoside bikimugiraho ingaruka no mu rugo

Yahishuye ko hari igihe kijya kigera akumva afite agahinda gakabije gaherekejwe n’ikiniga kidasanzwe ahanini gikunda kumufata inshuro nyinshi agize umujinya kubera amateka yanyuzemo n’ubuzima basaza be babayemo.

Rza avuga ko kuri ubu basaza be babayeho mu buzima bubi cyane bwo guhabwa akato babeshyerwa ko barwaye SIDA biza byiyongera ku buzima bwuje ubukene barimo kandi nawe adafite uko yabazana mu rugo iwe kubera ubushobozi bw’amafaranga budahagije.

Ati “Ubu nta hantu na hamwe tugira twakwita iwacu kandi twagombye kuhagira kuko imitungo ya mama yari ihari uretse ko yubatswemo ibikorwa remezo n’amazu yo guturamo y’abantu ntazi.”

Nubwo hari icyahindutse uhereye igihe yibaruka, Roza yemeza ko inshuro nyinshi iyo yumva aremerewe yigunga akarira ndetse agahunga umugabo n’abana akikingirana mu cyumba cya wenyine.

Ati “Kumva ko musaza wanjye wa kabiri asigaye arara mu bwiherero cyangwa mu mibyuko y’ibigoli birambaza cyane! Hari igihe njya nifungirana mu cyumba nk’iminsi ine ntavugana n’umugabo wanjye kubera iyo ntimba.”

Icyakora, Roza agaragaza isoko y’icyizere cyo gushikama no guhangana n’aho ubuzima bumwerekeza kuva mu bana be ,imfura ifite imyaka ibiri n’amezi.

Roza yavuze ibikomere akigendana yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top