Kwibuka

U Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu ku Isi - Rutahizamu wa Police FC, Okwi

U Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu ku Isi - Rutahizamu wa Police FC, Okwi

Rutahizamu wa Police FC, Emanuel Arnold Okwi, yagaragaje ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu ku Isi bitewe n’amateka y’umwijima rwanyuzemo ariko rukaba ubu ari igihugu kimakaje ubumwe n’ubwiyunge

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda, mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko aho igihugu kigeze ari intambwe ikomeye, ibindi bihugu byagafatiye urugero ku Rwanda.

Ati “Icyo mpamya ni uko u Rwanda rukwiriye kubera urugero ibindi bihugu ku Isi. Igihugu cyanyuze mu mateka y’umwijima, ariko kikaza guhitamo inzira y’ubumwe, ubwiyunge no kwiyubaka.”

Yakomeje agaragaza ko yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe kandi ko kuba mu Rwanda yaje gusanga atahabaye kubera akazi gusa ahubwo hari na byinshi yahigiye.

Ati “Muri iki gihe cyo kwibuka, byanyibukije ko kuba ndi hano bitari akazi no kuhatura gusa, ahubwo ari n’ukwiga, kubaha no kubana n’abanyembaraga. Nshobora kuba ntari Umunyarwanda, ariko nifatanyije na bo kwibuka no kubaka ubumwe butuganisha ku hazaza heza.”

Emmanuel Arnold Okwi nubwo ari muri Police FC ariko yakiniye andi makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na AS Kigali yakiniraga umwaka ushize w’imikino.

Okwi yagaragaje ko ibindi bihugu ku Isi bikwiye gufatira urugero ku Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top