The Ben n’umugore we, Bruce Melodie, Kate Bashabe... Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi The Ben, Bruce Melodie, Kate Bashabe, Uwicyeza Pamela, Ben na Chance basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biyemeza guhangana n’abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, ni mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bruce Melodie yavuze ko atari ubwa mbere aje gusura Urwibutso rwa Kigali ariko buri gihe uko hari isomo rishya yunguka.
Ati "Si ubwa mbere nsuye Urwibutso, icyakora ni ubwa mbere mpaje nizanye kugira ngo ndusheho gusobanukirwa. Ikintu kimwe mukwiye kumva ni uko buri munsi buri gihe uko nje hano ndiga, iyi nkuru iraremereye kuko itamenyerwa."
"Rero nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba twaje hano kugira ngo twihugure ku mateka yacu.”
The Ben akaba yasabye abantu guhangana n’abayagurukiye guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ati "Mureke turwanye izi nduru zo hanze zishaka guhindanya igihugu cyacu, uretse ko zanatsinswe ariko tugomba guhozaho tukavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda."
Yasabye ko abantu bagomba gufatanya bakimakaza amahoro n’urukundo mu banyarwanda kuko ari wo munsi w’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibitekerezo
ERIC
Ku wa 13-04-2026Twibuke twitubaka
Tuyisenge Joseph
Ku wa 12-04-2026Abaduhumisha ubwabo ntibabona ko twarebye kure .Nibareke twiyubakire u Rwanda twifuza . Naho ibindi oya, oya .Dukomeze kwibuka twiyubaka.
Vladmir Nshimiyimana
Ku wa 12-04-2026Muraho neza igitekerezo cg nagirango mbasabe mujye musura abanyeshuri mu BIGO bigamo byafasha cyane mu mpano zabanyeshuri nibindi bitandukanye murakoze