Zari yashimagije umusore usigaye amushimisha bidasanzwe mu buriri
Umunyamideli uvuka muri Uganda, Zari Hassan yahishuye ko uburyo umukunzi we mushya asigaye yitwara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bimuryohera ndetse bikaba bimutera kubyibuha.
Zari ukunda kwiyita The Bosslady amaze iminsi aterana amagambo na Diamond wamuteje Isi ko ‘mu gihe babanaga mu rugo yajyaga kuryamana n’abandi bagabo barimo Peter wahoze muri P Square n’umugabo wamwigishaga sports’.
Ibi byarakaje Zari mu buryo bukomeye na we yibutsa abafana be ko Diamond ari ‘umugabo wananiwe inshingano’ kandi udashobotse.
Zari yagiye yerekana uburyo asigaye aryohewe n’ubuzima abanyemo n’umusore mushya akunda kwita ‘King Bae’. Aherutse no kwerekana inzu nziza yamuhaye nk’impano, gusa abafana ba Diamond bamwokeje igitutu bavuga ko ari ikinyoma.
Nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi, Zari yashyize kuri SnapChat ifoto ye yambaye nk’uvuye mu myitozo ngororamubiri ayiherekeza amagambo ashimangira ko yishimiye umubyibuho asigaye afite.
Yahishuye ko mu bituma abyibuha, harimo amafaranga asigaye afite kuri konti ndetse by’umwihariko n’uburyo ‘King Bae asigaye yitwara mu buriri bishimisha.
Yagize ati “Abana bafite ubuzima bwiza, imibonano mpuzabitsina iryoshye, amafaranga kuri banki n’amahoro y’umutima. Ibi byose nibyo biri gutuma mbyibuha. Sinshaka ibibazo byatuma nanuka.”
Ibyo Zari yanditse byafashwe nk’ibigamije kugaragaza ko uwahoze ari umukunzi we Diamond ntacyo yamukoreraga ahubwo akarenzaho kujya mu bandi bagore [barimo uwo babyaranye Mobeto].

Ibitekerezo