Imyidagaduro

Bebe Cool yasibye ’tweets’ zose yibasiragamo Miss Mutesi Jolly

Bebe Cool yasibye ’tweets’ zose yibasiragamo Miss Mutesi Jolly

Umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool yamaze gusiba ’tweets’ zose yari yanditse avuga ko Miss Mutesi Jolly yamutuburiye.

Kuva ku wa Kabiri nimugoroba, Bebe Cool yatangiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko Miss Mutesi Jolly yamutuburiye, akamurya amafaranga menshi.

Ibi byamaganiwe kure na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly avuga ko atari we ndetse https://m.isimbi.rw/ujye-ubanza-ushishoze-miss-mutesi-jolly-abwira-bebe-cool-wamushinje.html

Uyu muhanzi ntiyarekeye noneho yatangiye gushyira hanze ubutumwa bwa WhatsApp (chats) aba bombi bandikiranye avuga ko ari Mutesi Jolly.

Binyuze mu banyamategeko be, Mutesi Jolly na we yaraye asohoye itangazo ribinyomoza, avuga ko iyo nimero yerekanye atari iye ndetse banamusaba https://m.isimbi.rw/miss-mutesi-jolly-yahaye-bebe-cool-igihe-ntarengwa-cyo-kuba-yamusabye-imbabazi.html

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Bebe Cool wari wavuze ko ari bushyire hanze ibindi bimenyetso, yavuze ko yakiriye telefoni ya Gen Muhoozi Kainerugaba amusaba ko babikemura mu bwumvikane ndetse anasibe ibyo yanditse undi arabyemera.

Ati "Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Gen Muhoozi Kainerugaba ku kibazo mfitanye na Jolly. Nka mukuru wanjye akaba n’umuyobozi, yangiriye inama yo kubireka, nsibe tweets tubikemure mu bwumvikane bitari ku mbuga nkoranyambaga mu gihe twese turi umuryango kuri we nta mpamvu yo kujya ku karubanda. Ndashimira umurongo we kandi ndabyemera."

Bebe Cool akaba ashinja Miss Mutesi Jolly kumutuburira amwizeza kuzamutwarira umwana mu irerero rya Arsenal binyuze mu bufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal.

Miss Mutesi Jolly na we yahise asohora itangazo avuga ko na we ikibazo cye na Bebe Cool hari ubundi buryo bahisemo kubitwara, ndetse n’itangazo yari yasohoye ritagifite agaciro.

Mutesi Jolly na we yavuze ko bumvikanye
Bebe Cool yavuze ko yimviye inama asiba tweets zo yavugaga kuri Miss Mutesi Jolly
Gen Muhoozi Kainerugaba yitambitse muri izi ntambara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top