Zuchu ntakozwa ibyo kubyara abana 10 Diamond Platnumz amwifuzaho
Umuhanzikazi w’icyamamare muri Tanzania, Zuchu, yatangaje ko nubwo yifuza kubyarana n’umugabo we Diamond Platnumz, atibona abyara abana benshi nk’uko uyu muhanzi abyifuza.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo imwe yo muri Tanzania ku wa 18 Kamena 2026, Zuchu yavuze ko Diamond Platnumz afite inzozi zo kuzabyara abana bagera ku icumi, ariko kuri we uwo mubare awubona nk’uri hejuru cyane.
Yagize ati "Umugabo wanjye Diamond yifuza abana icumi."
Icyakora yahise agaragaza ko ku ruhande rwe afite indi myumvire ku buzima bw’umuryango no kurera abana.
Ati "Njye sintekereza ko nageza kuri uwo mubare. Abo nabasha kurera neza ni babiri gusa."
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana bagaragaje ko bemeranya na Zuchu bavuga ko muri iki gihe kurera abana benshi bisaba ubushobozi n’igihe gihagije, mu gihe abandi bavuga ko umubare w’abana utagomba kuba ikibazo ku bantu bafite ubushobozi nk’ubwa Diamond Platnumz.
Ku rundi ruhande ariko Zuchu yanavuze ko kimwe mu byifuzo bye bikomeye ari ukubaka umuryango mwiza hamwe na Diamond, bakagira abana kandi bakabaho ubuzima bwuzuyemo urukundo no gufashanya.
Yasobanuye ko nyuma yo kuba umubyeyi yifuza kujya agirana ibihe byinshi n’umugabo we, bagakorera hamwe ibikorwa bitandukanye ndetse bakagira n’umwanya uhagije wo kwita ku muryango wabo.
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko adafite igihe yihaye cyo kubyara kuko yemera ko abana ari umugisha utangwa n’Imana igihe ibona gikwiye.
Ati "Sinigeze nteganya igihe nzabyarira. Ibyo bigenwa n’Imana. Igihe cyose uwo mugisha wazaza, nzaba niteguye."
Nubwo Diamond Platnumz asanzwe afite abana benshi yabyaranye n’abagore batandukanye barimo na Zari Hassan, Zuchu agaragaza ko yifuza kubaka umuryango uhamye na we ndetse akamubyarira abana, ariko akemeza ko babiri ari bo yabasha kurera no kwitaho nk’uko abyifuza.

Ibitekerezo