Imyidagaduro

Zari yasabye abanya-Uganda gusubiza amerwe mu isaho

Zari yasabye abanya-Uganda gusubiza amerwe mu isaho

Nyuma y’uko Zari Hassan, umuherwekazi ukomoka muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo abajijwe impamvu atarimo gufasa abaturage ba Uganda muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, yavuze ko abategereje ubufasha bwe baba bihanaguye kuko ntabwo bazabona cyane ko na we arimo kurwana no gufasha umuryango we.

Ibi yabitangaje nyuma w’uko umwe mu bamukurikira avuze ku ifoto ye yashyize kuri Facebook, amubaza impamvu yirirwa ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ayahinduranya agaragaza uko abayeho muri iki gihe cya COVID-19 kandi yakabaye afasha abaturage ba Uganda muri iki gihe cy’icyorezo kuko bamwe badafite ibyo kurya cyane ko afite ubwo bushobozi.

Kimbugwe Alexus yagize ati“ni ryari uzaduha ibyo kurya? Turashonje na we uririrwa uhinduranya amafoto gusa.”

Zari yahise amusubiza ko yagakozwe n’isoni kumubaza icyo kibazo kuko na we arimo aragorwa no kwita ku muryango w’abana 5 wenyine.

Yagize ati“ndimo ndita ku muryango wanjye. Ni nde wakubujije kwishakira amafaranga? Sinakwita ku bana banjye ngo nongereho n’abantu bakuze, byakaguteye isoni. Nanjye ndimo ndagorwa nk’umugore wenyine.”

Zari ni umugore w’abana 5 barimo 3 yabyaranye n’umugabo we wa mbere Ivan Semwanga waje kwitaba Imana muri 2017, abandi bana ni abo yabyaranye na Diamond Platnumz.

Ni umwe mu bagore bafite amafaranga muri East African
Ngo na we ahangayikishijwe no kwita ku muryango we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 17-04-2020

    Ariko yavuze ukuri yatanze umubiri we undi aryamye

  • Tabaro
    Ku wa 17-04-2020

    Hhhhhhhhh. Izo nintege nke cyane kudafasha utinyako ukena gusa ntarubanza muciriye nokwita kumuryango nibyiza azabihemberwa

  • iradukunda issa
    Ku wa 16-04-2020

    Burya kubafite amafaranga nivyibazo jyikomeye kuko ntibanakurira inzu ngobajye hejuru kumategura kd burya mwibukeko arumupfakazi

IZASOMWE CYANE

To Top