Imyidagaduro

Zari yahishuye umusore wubatse umubiri yasimbuje Diamond (Amafoto)

Zari yahishuye umusore wubatse umubiri yasimbuje Diamond (Amafoto)

Umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi, Zari Hassan yatunguranye yereka miliyoni eshanu zimukurikira umusore mushya basigaye bakundana nyuma yo gusenda Diamond Platnumz.

Zari ukunda kwiyita Bossy Lady yasezeye kuri Diamond kuri Saint Valentin ya 2018, yagiye avuga ko arambiwe kubabazwa no guhora ahanganye n’abagore uyu muhanzi yakururanaga na bo.

Kuri Saint Valentin ya 2019, Zari yarongeye atungura abantu abereka umukunzi mushya wamenyekanye ku izina rya ‘Danny Kals.’

Yabikoze mu buryo bw’amarenga kuri SnapChat ndetse akerekana uyu musore igice cyo hasi mu maso atagaragara, ibi byatumye abamukurikira bazi gucukumbura bajagajaga amafoto ye kugeza bamuguyeho ndetse binjira no muri konti ye ya Instagram.

Kuri Saint Valentin, Zari yerekanye ururabo yahawe na ‘King’[Umwami] ndetse ashyira hanze amafoto ye na ‘Danny Kals’ mu bihe bitandukanye.

Muri aya mafoto hari iyo yasohoye ari kumwe na Danny mu nzu Diamond yaguriye abana be muri Afurika y’Epfo, ibintu byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzania bamwibasira.

Ibi byose Zari abifata nk’ibikwirakwizwa n’abanzi batagamije ineza.

Zari afite umukunzi mushya witwa Danny Kals

Diamond na we ubu afite umukunzi mushya witwa Tanasha Donna bari mu bihe by’uburyohe ndetse barateganya ubukwe bidatinze.

Mbere ya Diamond, Zari yakundanye n’abagabo batandukanye barimo Ivan Semwanga banabyaranye abana batatu mu gihe cy’imyaka 12 bamaranye. Yatandukanye na Semwanga amushinja kumukubita no kumubuza amahwemo.

Muri iyi minsi Zari ntiyerekana isura y'umukunzi we
Hano Zari yari kumwe n'umukunzi we mushya mu nzu Diamond yaguriye abana be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top