Imyidagaduro

Young Grace yasohoye indirimbo yahimbiye umwana we utaravuka ‘Diamante’

Young Grace yasohoye indirimbo yahimbiye umwana we utaravuka ‘Diamante’

Umuraperikazi Abayizera Grace [Young Grace], mu minsi mike araba yamaze kwibaruka umwana we w’imfura yamaze no guha akazina ka Diamante, yamaze gusohora indirimbo mu buryo bw’amajwi yahimbiye umukobwa we azabyara ‘Diamante.’

Muri Werurwe ni bwo inkuru y’uko uyu muraperikazi atwite yamenyekanye, ni ibintu atigeze ahisha ahubwo yavugaga ko atewe ishema na byo.

Nta gihe runaka nyir’izina kizwi gisigaye ngo uyu mukobwa abyare, gusa benshi mu nshuti ze za hafi zivuga ko akuriwe dore ko anaherutse gukorerwa ibirori bya ‘Baby Shower’.

Mbere yo kwibaruka akaba yakoze indirimbo ‘Diamante’ yasohoye mu buryo bw’amajwi gusa aho aba avuga uburyo ategereje kubona umwana we.

Hari aho aririmba ati”amezi 5 arashize ntiyumvisha uko ashize, nkuvugisha ntanakuzi yewe na we ntuvuge, naguhaye icumbi ntazigera nkwishyuza yewe sinzi igituma njye na we duhuza, sinzi icyo uzi icyo nzi ni akazina ka we gusa Diamente reka nkubwire asante gira bwangu uze duhure nkwibwirire ashante kuko ni amezi make usigaje mu nda yanjye, ibiro byabaye byinshi uramvuna nkatuza[…]”

Young Grace akaba yitegura kwibaruka umwana w’umukobwa azabyarana n’umukunzi we bamaze igihe bakundana, Rwabuhihi Hubert.

Young Grace na Rwabuhihi baritegura kwibaruka

Umva hano indirimbo Diamante ya Young Grace

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rose
    Ku wa 12-07-2019

    Young grace Imana yomwijuru ikomeze igushyigikire.

IZASOMWE CYANE

To Top