Imyidagaduro

Wema Sepetu yemeye icyaha ahishura ko akumbuye gukundwa, ngo uzamwegukana azaba ari umunyamahirwe

Wema Sepetu yemeye icyaha ahishura ko akumbuye gukundwa, ngo uzamwegukana azaba ari umunyamahirwe

Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu kwifata byamunaniye ahishura ko akumbuye gukundwa ndetse ko uzamukunda azaba ari umunyamahirwe.

Uyu mukobwa akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, yavuzwe mu rukundo cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Diamond Platnumz baje gutandukana agahita yikundanira n’umugandekazi, Zari Hassan banabyaranye abana 2.

Uyu mukobwa kandi yanakundanye na Steven Kanumba witabye Imana wahoze ari umukinnyi ukomeye wa filime muri Tanzania.

Nyuma yagiye yumvikana avuga uburyo atahiriwe mu rukundo, ni nyuma y’uko yakuyemo inda 2 za Kanumba none akaba yarabuze urubyaro.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Wema Sepetu yavuze ko akumbuye kuba ari mu rukundo ndetse ko uzamwegukana azaba ari umunyamahirwe.

Ati “umunsi umwe umuhungu w’abandi azankunda cyane… Ndababwiza ukuri. Ba mabukwe, baramu n’abandi muzagira ishyari(nakinaga kubera ko ndi umuntu w’igikundiro) sintekereza ko ndi umuntu ugoranye gukundwa, cyangwa tubabaze abo twatandukanye. Nkumbuye kuba ndi mu rukundo ariko meze neza.”

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz, uyu mukobwa ntabwo yavuzwe mu rukundo cyane, kereka muri 2019 ubwo hajyaga hanze amashusho ari mu bikorwa by’urukundo na PCK.

Wema Sepetu avuga ko akumbuye kuba ari mu rukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top