Mike Karangwa wakoze itangazamakuru igihe kinini yamaze kwambikana impeta n’umukunzi we Isimbi Mimi Roselyne, umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019.
Mike Karangwa na Isimbi bavuye gusezerana muri Eglise Vivante, bahise berekeza muri Camp Kigali gusangira n’inshuti zabo ibyishimo. Mu ihema ryabereyemo ibirori bya Mike na Isimbi hari umuteguro unogeye ijisho ndetse wabonaga buri kintu cyose baragiteguye cyitondewe.
Ubu bukwe bwatashywe n’abantu basaga igihumbi urebye ku ngano y’iri hema[risanzwe riberamo ibitaramo binini] n’uburyo ryari ryuzuye abatumirwa.
Ubukwe bwa Mike Karangwa na Isimbi bwatashywe n’inshuti zabo zari zaturutse mu bice byose by’igihugu, abakoranye na Mike mu itangazamakuru, abahanzi, abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda[aho Mike akora], abanyamakuru n’abandi.
Umugore wa Mike Karangwa yagaragaje amarangamutima cyane ndetse akenshi kwihangana byamunaniraga akarira amarira agashoka ku matama. Yarize cyane ubwo Mike Karangwa yafatanyaga na Aline Gahongayire kumuririmbira, yongeye guturika ararira cyane ubwo basomaga umuvugo wanditswe na nyina.
Uwari uyoboye ibirori na we yashyizemo umunyu abwira abaje mu bukwe ngo “Nimumureke arire, burya baravuga ngo umugore utarize aba ari inkunguzi.”
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo, yemereye Mike Karangwa n’umugeni we kuzabishyurira amajoro atatu muri hoteli nziza bazihitiramo mu Mujyi wa Rubavu, kongeraho izindi mpano zitandukanye bahawe.
UKO IBIRORI BYA MIKE KARANGWA NA ISIMBI BYAGENZE:
Mike na Mimi, basezeraniye kuri Eglise Vivante ku Kimihurura mu muhango wayobowe n’Umushumba w’Itorero Vivante mu Rwanda, Gataha Straton.
Mu kwiyakira, abaturanyi ba Mike Karangwa ku Kacyiru rwavuze uburyo we na Isimbi Mimi basanzwe baziranye kuko ngo ‘iwabo hatandukanywa n’umuhanda umwe, bose bakuriye kuri uwo muhanda’.
Ikanzu Isimbi Mimi Roselyne yari yambaye yayihawe na Inkanda House, abazi ibyo kurimba bavugiraga mu matamatama ko ’ari nziza’.
Mimi byamurenze araturika ararira...

Ibitekerezo