Umuraperi PFla yashimangiye ko akundana bikomeye na Aline Umutoni afata nka boss we akaba anamufasha mu buzima bwa buri munsi, ngo biragoye cyane.
Hakizimana Murerwa Amani amaze igihe gito asohoye indirimbo ‘Umusaza’ yaje iherekejwe n’amashusho. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw yashimangiye ko ariyo azitirira album ya kabiri ari gutegura.
Mu muziki, PFla afashwa na Aline Umutoni abicishije mu nzu y’umuziki avuga ko yashinze agashyiramo umuhanzi umwe[PFla].
PFla n’uyu mukobwa bakorana mu muziki ndetse baranakundana. Uyu muraperi avuga ko bigoye kuko ku ruhande rumwe amufata nka boss ubundi basoza akazi bakajya mu by’urukundo.
Yagize ati “Ikintu gikomeye namukundiye ni ukuba ari icyuki gikaze, ikindi arakomeye cyane, ntajya apfa kureka ikintu ashaka gukora, afite ibyiza byinshi. Ikindi hazamo kwifata, ku ruhande rumwe ni umukunzi wanjye, ubundi akaba na boss wanjye. Ntabwo biba byoroshye.”
Umutoni Aline na we ngo yakundiye PFla ko ari umusore wiyoroshya.
Yavuze ko yamushyize mu nzu y’umuziki yashinze ari umwe kugira ngo abashe kumwitaho neza bityo umuziki we uzabashe kubatunga bombi batagizemo ibihombo.
Ati “P Fla ni izina rikomeye, ndashaka noneho ko akora umuziki akinjiza amafaranga. Ibintu biragenda neza, uko iminsi ishira biragenda biba byiza.”
Yongeraho ati “P Fla nasanze ari we nakoresha mu buryo bwiza kugira ngo tubashe gusigasira ibikorwa bye. Ariko na none P Fla arampagije.”
Uyu mukobwa yavuze ko urukundo rudashobora kubangamira akazi bahuriyeho. Ati “Ntabwo urukundo rwakwica akazi, buri kintu kiba mu mwanya wacyo.”
PFla na we ati “Ntabwo ari ko bimeze, ikintu cya mbere hazamo kubaha ibyo turi gukora, na we agerageza kureba ibikorwa byanjye kuruta uko twajya mu by’urukundo gusa, na we akambwira ati ‘ikintu cya mbere ni uko ugomba gukora’. Ibyo gukundana na we biza ku ruhande.”
Ikiganiro kirambuye na PFla n’umukunzi we
PFla uvuga ko yababajwe cyane n’ifungwa rya Jay Polly, ngo bafitanye umushinga w’indirimbo bazasohora mu gihe cya vuba n’ibindi bikorwa bikomeye.

Ibitekerezo