Imyidagaduro

VIDEO: Nizzo yasobanuye byimbitse iby’urwango ruvugwa hagati ye na se

VIDEO: Nizzo yasobanuye byimbitse iby’urwango ruvugwa hagati ye na se

Nizzo Kaboss, umwe mu baririmbyi ba Urban Boyz ahamya ko nta nzigo y’urwango iri hagati ye n’umubyeyi we wigeze kumushinja ko yagiye kuba i Kigali akamusiga mu cyaro i Huye.

Nizzo amaze imyaka irenga icumi atuye i Kigali. Akimara kugera i Kigali yiyegereje nyina umubyara na barumuna be kugira ngo ajye abasha kubafasha mu buryo bworoshye ndetse kugeza ubu baraturanye ku Kivugiza.

Se wa Nizzo yasigaye i Butare aho bakomoka. Mu myaka yashize uyu musaza yigeze kuvugira kuri Radio Salus avuga ko ‘afite agahinda ko kuba yaratawe n’umuryango ukigira kuba i Kigali we agasigara yiyicira isazi mu maso’.

Icyo gihe yavuze ko ababazwa cyane no kuba umuhungu we yarabonye amafaranga menshi ariko akaba ‘atamufasha’ nk’uko yita kuri nyina.

Mu kiganiro na ISIMBI, Nizzo yahamije ko ‘ntacyo yishinja ku mutima n’imbere y’Imana’. Yavuze ko ibyo se yatangaje byamutunguye gusa agahamya ko ari “ibintu birebire byo mu muryango umuntu atapfa kuvugira kuri micro”.

Nizzo Kaboss umaze kwiyubaka mu buryo bugaragara haba ku mubiri n’uburyo akunzwe mu itsinda aririmbamo, ashimira byihariye nyina ndetse ngo ni we akesha byose mu buzima bwe.

Yemeza ko urwego agezeho rushimisha cyane nyina baruhanye mu buzima bwose. Ati “Icyo yishimira cyane, aranzi kurusha uko niyizi. Azi ubuzima twanyuranyemo njye na we, kubona umuhungu we agira aho ava akagira aho agera. Nta kintu ndakora gikomeye ariko ndashaka kuzakora cyane ku buryo azavuga ati ‘umuhungu wanjye ariho, ntiyapfuye nabi kandu uko abayeho birambereye nanjye’. Urwego ndiho ruramushimisha.”

Mu babyeyi be bombi, Nizzo avuga cyane nyina, biragoye kumwumva ateruye akavuga se mu biganiro n’inshuti cyangwa mu itangazamakuru. Ibi, ngo biterwa n’uko ari we mubyeyi babanye cyane.

Ati “Mama ni we twabanye mu buzima bwanjye bwose. Twarabanye cyane cyane[abitsindagira], ni we wanyigishije, yagiye anyereka ati ‘mu buzima bigenda gutya’ mu bushobozi bwe nk’umudamu. Ikindi kandi ngerageza kumwumvira, no kuba ngeze aha ntekereza ko ari uko mama wanjye yanyoboye neza mu bushobozi bwe uko bungana.”

Ni birebire…

Nizzo avuga ko ibyo yigeze gushinjwa na se ari ibintu birebire bireba umuryango wabo adashobora gusobanura mu buryo bwuzuye, gusa ahamya ko amufata nk’umubyeyi we kandi amuha icyubahiro akwiye.

Ati “Ni birebire, ni ibintu byo mu muryango ariko nta mwana wigomeka ku mubyeyi. Mwubaha nka papa n’ibishoboka byose turafatanya, ariko papa aracyari umugabo, atunze n’ingo ze zindi. Nta kinini angomba ariko mwubaha nka papa, arwaye namusura, naba ndwaye akansura cyangwa ibyo dufatanya tukabifatanya.”

Uyu muhanzi avuga ko atiyumvisha uburyo ashinjwa gutererana umubyeyi we, gusa ngo we ubwe “Ni we ugomba kumenya aho namutereranye rwose. Keretse niba yarashakaga na we kuza i Kigali, kandi ntiyari kuza kuko hari indi miryango afite i Butare hari n’abandi barumuna banjye nagombaga kubaba hafi […] Sinzi kuri njyewe icyo naba naramutereranyemo, ni we ushobora kubisobanura kuko ni we wabashije kugenda arabivuga.”

Ku muntu waba warafashe Nizzo nk’umwana mubi wirengagije umubyeyi we, yamubwiye ko atari ko bikwiye gufatwa.

Ati “Akenshi tuvugwaho byinshi. Yego muzehe yagize ibyo avuga, ariko kuri njyewe n’Imana yanjye, nta kintu nzi nakoshereje muzehe na we kandi ntacyo mushinja. Nzi ko ibyabaye byose, nzi ko ndiho kandi nibo babiteye kugira ngo mbeho, ahubwo ntekereza ko muzehe ari we wagakwiye kunkurikirana cyane kuruta uko namukurikirana cyane kuko njyewe ndi umuhungu we.”

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA NIZZO:

Nizzo yemeza ko umunsi ku wundi avugana na se kuri telefone ndetse ngo nta mezi abiri ashobora gushira batabonanye. Ati “Telefone ho turavugana buri munsi ariko kuko atuye i Butare binsaba gufata umwanya nkamanuka, ariko nibura nta mezi abiri ashobora gushira ntarabonana na we.”

Muri Urban Boyz ibintu ni amahoro

Nizzo arebye ibikorwa itsinda rye ryakoze mu mwaka ushize batangiye bushya ari babiri, yemeza ko ibintu bigana heza ndetse ko mu myaka itaha bazakora ibirenzeho.

Ati “Urban Boyz kuva ku itangiriro ryayo kugeza n’ubu ntekereza ko itarajya hasi ahubwo ntekereza ko ikomeza gushyira ibikorwa byayo hejuru. Nkurikije Urban Boyz ya batatu, ni nayo yubatse umusingi dufite, kuko abo batatu haba n’uwavuyemo barakureba bakavuga ngo ‘uyu ni kanaka wo muri Urban Boyz’. Uko byagenda kose, ni uko rimwe na rimwe umuntu anyura ku ruhande ati ‘Urban Boyz nta n’icyo yamariye’, biba ari uburenganzira bw’umuntu wenda bitewe n’uko yabibonaga.”

Nizzo ahamya ko we na Humble Jizzo bakoze akazi gakomeye muri uyu mwaka ushize

Yongeraho ati “Ntitwashatse kubaka umusingi gusa, twashakaga no kubaka inzu neza. Aho niho hajemo ibikorwa nka studio, ubu dufite Urban Records, ubu noneho twatangiye no gushaka izindi mpano nshya. Urban Boyz iracyakora indirimbo nziza Abanyarwanda bashima, mbibonera kuri Radio uko bazisaba, kuri Televiziyo, ibyo nibidutera imbaraga bigatuma dukomeza gushyiramo ingufu kugira ngo tuzashyireho igisenge neza.”

Urban Boyz imaze iminsi ikunzwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo ‘Nta kibazo’ yahuriyemo na Bruce Melody na Riderman. Nizzo avuga ko hari ibindi byinshi byiza biri imbere.

Humble Jizzo yari yasuye Nizzo aho atuye ku Kivugiza
Nizzo asigaye abana na Producer Hollybeat, hano ni muri Urban Records
Nizzo mu gipangu abamo ku Kivugiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top