VIDEO: Mutoni wo muri Seburikoko wijunditswe n’abafana ba Josiane yicujije anasaba imbabazi
Mutoni wamamaye muri filime Seburikoko ica kuri Televiziyo y’u Rwanda amaze iminsi yijunditswe n’abafana ba Mwiseneza Josiane biturutse ku magambo yamuvuzeho mu cyumweru gishize.
Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Umuganwa Sarah azwi cyane muri filime ‘Seburikoko’, akina nk’umwana wa Sebu ubu muri iki gihe muri filime ageze mu gice cyo gukina akunda Kadogo.
Mu cyumweru gishize yakoreye ikiganiro muri Radio Isango Star gishyirwa kuri YouTube, yavugaga amagambo yafashwe nko kwandagaza Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.
Iki kiganiro, Mutoni yemeza ko yagikoze atazi neza ko kizajya hanze kuko ngo byatangiye bisa nk’imikino hagati ye na Kadogo bakinana muri filime.
Yavuze ko umyamakuru witwa Phil Peter wabahaye micro ngo babazanye utubazo tw’amatsiko ari na we wabategetse gufata ingingo ya Miss Josiane bakamuvugaho umwe ari ku ruhande rumurwanya undi amushyigikiye.
Yagize ati “Ntabwo nakubeshya ndi kubyicuza, ndanababaye cyane, ntabwo nzi niba nabibwira umuntu ngo abyumve cyangwa ngo mbibwire umuntu yumve ko nsabye imbabazi bivuye ku mutima, wenda bavuga ngo ni uburyarya.”
Yashimangiye ko atigeze agambirira gusebya Mwiseneza Josiane ahubwo ngo yakoreshejwe ibintu atazi. Mutoni ati “Nabyita ko nakoreshejejwe ntabizi, niko nabivuga.”
Yongeraho ati “Ntabwo nigeze ngambirira gusebya uriya mwana w’umukobwa, ntabwo nari nzi ko ari ibintu biri bujye ahagaragara, ntabwo nshobora kujya kuri camera ngo mvuge umuntu nabi. Uretse na Josiane abantu hafi ya bose bakunda, ntabwo navuga umuntu nabi.”
Mutoni yasabye imbabazi Abanyarwanda muri rusange n’undi muntu wese wababajwe n’amagambo yavuze agakomeretsa Mwiseneza Josiane.
Ati “Abanyarwanda bambabarire, nakoze amakosa. Ntabwo nakomeza kuvuga ngo nayakoze ntayazi ariko nakoze amakosa, bambarire ndi umuntu […] Nta mukuru wo kudashukika.”
Ikiganiro twagiranye na Mutoni avuga birambuye ku byabaye mu cyumweru gishize

Ibitekerezo
maurice
Ku wa 27-10-2022Andika Igitekerezo HanoNABIRENZETUGOMBAKWIHAGANA
nkundiye deo
Ku wa 20-08-2019gufungura yuotubi
Rutabagisha Joseph
Ku wa 19-02-2019nukuri uyu mukobwa ikosa yakoze nawe akwiye kwigaya knd ijambo ngoryakamubereye isomo nawe minister akareba icyamukorera ibyimbabazi byo nukwigiza nkana,mumumbarize my ndangagaciro Nyarwanda niba harimo kwangana bingana bitya!gusa njye nkumunyarwanda nakamuhannye birenze ikindi namagambo Rujugiro umufana wa Apr fc yavugiye kuri RBA kuki ntacyomumuvugaho we ntiyakurikiranwa koyarivuze imbaga imutezamatwi,cg ubufana bwemerera umuntu kuvuga ibyashaka?murakoze
Mpawenayo J-claude
Ku wa 18-02-2019nanje ndashaka
Yvette
Ku wa 18-02-2019Uvuze naabi. .ngo aba miss Rwanda se,abakobwa bapfuye.biguhe isomo niyo yaba inkonamico ntikinira kwizina ryumuntu.
Yvette
Ku wa 18-02-2019Uvuze naabi. .ngo aba miss Rwanda se,abakobwa bapfuye.biguhe isomo niyo yaba inkonamico ntikinira kwizina ryumuntu.
Yvette
Ku wa 18-02-2019Uvuze naabi. .ngo aba miss Rwanda se,abakobwa bapfuye.biguhe isomo niyo yaba inkonamico ntikinira kwizina ryumuntu.