Imyidagaduro

VIDEO: Musaza wa Miss Josiane yiseguye kuri Meya wa Rwamagana wibasiwe n’abafana

VIDEO: Musaza wa Miss Josiane yiseguye kuri Meya wa Rwamagana wibasiwe n’abafana

Muhayimana Samuel ureberera inyungu za Miss Mwiseneza Josiane, yiseguye ku Muyobozi w’Akarere ka Rwamagana uherutse kwibasirwa n’abafana bamushinja ko yitambitse umushinga w’uyu mukobwa.

Igice kimwe cy’abafana ba Miss Mwiseneza Josiane abaherutse kugaragaza uburakari bukomeye nyuma y’uko Akarere ka Rwamagana kasubitse igikorwa yagombaga gukorerayo ku itariki ya 20 Gashyantare 2019.

Igikorwa cya Miss Mwiseneza Josiane kimaze gusubikwa, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakazwa amakuru yahamyaga ko umushinga witambitswe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab.

Ibi, hari ababyuririyeho bijundika Meya abandi bamuvugaho amagambo atari meza. Muhayimana Samuel, umuvandimwe wa Josiane we yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko yiseguye ku buyobozi ku bw’ibyakozwe n’abafana kuko ‘barakaye bataramenya impamvu nyamukuru yatumye igikorwa kitaba’.

Ibi ni nabyo Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yatangaje. Yemeza ko ibyavuzwe ari impuha ndetse ngo Josiane na bagenzi be bateguye igikorwa batabimenyesheje Akarere ka Rwamagana.

Muhayimana ati “Byumvikane neza, uko njye mbibona ntabwo kiriya gikorwa cyari cyateguwe neza ku buryo cyaba. Ntabwo nzi neza umuntu wahamagaye Josiane akamubwira ko igikorwa kitakibaye, ariko nkanjye nk’umuntu usobanukiwe nahise mbona impamvu zatumye kitaba.”

Yongeraho ati “Ese ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwari buzi umubare w’abazaherekeza Josiane, ese umutekano wari umeze neza ku buryo ahantu igikorwa kizabera nta kibazo cyabaho. Ngira ngo mwarabibonye ko aho Josiane yagiye abantu bamwirukankaho ari benshi.”

Muhayimana yashimangiye ko igikorwa kitaburijwemo na Meya nk’uko abenshi babivuze. Ati “Abantu benshi bishyizemo Meya ngo ni we wabiteye ariko sibyo[…] Josiane na bariya banyarwenya ntabwo twabarenganya, bo niba bumva ko bahamagaye umuyobozi bamubwira bati ‘tuzaza’ baba bumva ko bihagije, ariko burya na bo bafite abatekinisiye bategura igikorwa.”

Yasabye abafana ba Josiane kumushyigikira ariko bakajya bashyira mu gaciro; ati “Icyo nabwira abafana, bavuze amagambo atari meza, ndagira ngo mbabwire ko tujya dushyira mu gaciro tukumva ibintu uko byagenze.”

Muri iki gikorwa, Mwiseneza Josiane yagombaga gufatanya n’abanyarwenya barimo Kibonke, Njuga, Samusure n’abagize Daymakers batandukanye.

Muhayimana Samuel na mushiki we Mwiseneza Josiane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top