Imyidagaduro

VIDEO: Menya Zaninka wogeye nk’umukecuru w’amahane muri Musekeweya

VIDEO: Menya Zaninka wogeye nk’umukecuru w’amahane muri Musekeweya

Zaninka, ni izina rikuze mu matwi y’abumva ikinamico mu Rwanda, ryogeye cyane muri Musekeweya, akina ari nyina wa Rutaganira, umukecuru w’amahane ukongeza urwango hagati ya Muhumuro na Bumanzi.

Ubusanzwe yitwa Mukarubayiza Dorcella, afite imyaka 57. Ni umubyeyi w’abana batandatu, amaze kugira abakwe n’abakazana ndetse aruzukuruje.

Yatangiranye na Musekeweya muri Gicurasi 2004. Ni umwe mu bakinnyi babonye amanota meza ubwo umushinga “La Benevolencia” utegura iyi kinamico watoranyaga abazakina.

Zaninka avuga ko mu myaka 14 amaze akina Musekeweya byamwabatse mu buryo bukomeye ndetse by’umwihariko akaba ashimishwa n’uburyo ibyo akina bicengera imitima y’abakurikira Musekeweya ari nayo mpamvu usanga abenshi bamutuka iyo bamaze kumva ikinamico.

Ati “Abantu bantuka buriya baba bagezweho n’amasomo, baba bumva ndi umukecuru ufite imico idakwiye kandi koko nibyo tuba dushaka kwigisha…”

Ikinamico yayitangiye akiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ati “Mu ishuri iyo twabaga tugiye gusoza umwaka buri wese yahimbaga ibye. Itsinda ryanjye twebwe twahimbaga amakinamico tugakina, twabyitaga gukina scene. Twakiniraga abarimu n’ababyeyi baje tukishima.”

Yemeza ko yabaye umunyamwuga mu ikinamico nyuma yo kugera muri Musekweya. Ati “Mu buryo bwo gukina nyabyo kugira ngo menywe nabitangiriye muri Musekeweya. Natangiranye nayo kuva yatangira kugeza uyu munsi, mfite n’izindi nkinamo zitari Musekeweya. N’iwacu ku rusengero mpimba amakinamico afasha abakirisitu kurushaho kwegerana n’Imana.”

Mu buzima busanzwe Zaninka yaminuje mu byerekeye Tewolojiya gusa mu buzima bwa buri munsi akora akazi ko gutekera abantu bagize ibirori.

Yagiye gukora ikizamini cyo gutoranya abakinnyi ba Musekeweya atungurwa n’uko yitwaye neza gusa bakimara kumubwira ko azakina yitwa Zaninka bibanza kumutera ubwoba kubera imico yagombaga kujya iranga uyu mukinnyi.

Yagize ati “Ntabwo nzi icyo bagendeyeho. Nibwira ko abanditsi b’ikinamico ari bo baguhitamo bakareba icyo wakina, nabanje kugira ubwoba bwo gukina nka Zaninka ariko nageze igihe ndabikunda cyane.”

Nubwo akina ari umukecuru w’amahane, mu buzima busanzwe aratuje cyane ndetse n’abamubona atari gukina baratungurwa cyane. Ati “Nahamya ko banyita umunyamahane iyo batandeba. Ugize amahirwe yo kumbona arambwira ati ‘ese waba uri umunyamahane kandi usa gutya’, bati ‘ntabwo bishoboka’. Biriya mbyakira nk’uko umwarimu atukwa n’abanyeshuri bamuziza ko abigisha neza.”

Zaninka ahamya ko ikinamico yamubahaye byinshi mu myaka irenga 14 ayimazemo

Mu myaka 14 amaze akina ngo yabonye umusaruro ufatika bityo akaba yemeza ko “Ikinamico ni nziza cyane, ubasha no gukina mu matsinda atandukanye abenshi usanga ari wo mwuga gusa abantu bakora. Ku giti cyanjye mfite ubundi buzima mbamo ariko ifite icyo yangejejeho mu buryo bufatika.”

Zaninka wogeye muri Musekeweya

Ikiganiro kirambuye twagiranye na Zaninka:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • AKINGENEYE BEATHA
    Ku wa 30-12-2022

    Andika Igitekerezo Hano Murahoneza abobabyeyi babana nukobabashakisha bakabagarura murugo bakabasubiza kwishuri udashoboye kwiga bakamurihirira imyuga cyagwa bakamushakira umushinga ashoboye kukoniwembaraga zigihugu azabashegukorera igihugu cya mubyaye mugire umwakamushya mbaragazigihugu ndabakunda.

  • Joseph
    Ku wa 10-11-2021

    Andika Igitekerezo Hano umukinnyi ukomeyemurimusekeweyaninde.

  • Hategekimana dominic
    Ku wa 28-09-2020

    Umuntu wiyumvamo impano yogukina ikinamico mwamufasha iki nko gutinyuka

  • eric burundi
    Ku wa 5-09-2020

    Andika I jew ndatangaye jew zaninka namye ngira ko niyageze murugo kwamahane ayakomeza

IZASOMWE CYANE

To Top