Imyidagaduro

VIDEO: Aline ushinjwa gusenya urugo rwa Jay Polly ntiyemera Sharifa nk’umugore we

VIDEO: Aline ushinjwa gusenya urugo rwa Jay Polly ntiyemera Sharifa nk’umugore we

Umutoni Aline wakanyujijeho mu mashusho y’indirimbo mu Rwanda, yashyizwe mu majwi ko yivanze mu mubano wa Jay Polly n’umugore we Sharifa babanaga mbere y’uko afungwa.

Umutoni yamamaye cyane ku bwo kugaragara mu ndirimbo zakunzwe hambere harimo nka ‘Mpamiriza ukuri’ ya Dream Boyz, ‘Akanyarira jisho’ ya Jay Polly n’izindi utarondora.

Mu gihe gishize yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’umuraperi P Fla yafashaga mu muziki biciye muri label yashinze. Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Aline Umutoni yabiteye utwatsi.

Ati “Ntabwo nshaka kuvuga ku buzima bwacu bwite cyane kuko nta kintu bitwinjiriza, nshyize imbaraga cyane mu kazi kurusha uko navuga iby’ubuzima bwacu.”

Yashimangiye ko yifuje gushyira ingufu cyane mu kazi kurusha uko yahora yisobanura ku buzima bwite abanyemo na P Fla.

Ati “Urabona hagiye hatambuka ibiganiro byinshi, abantu ntabwo bashyiraga imbaraga cyane ku kazi bakavuga ku buzima bwacu bwite […] Nifuje ko ibyo twagize ibanga byakomeza bikaba ibanga cyane kurenza uko twaza muri showbiz, ese barakunda, ese bimeze gute na gute? Ibyo ni ubuzima bwacu bwite kuri twebwe.”

Abajijwe niba barakundanye mu ibanga, Aline yakubise agatwenge. Arangije ati “Oya,[arongera araseka cyane], ni akazi.”

Muri iki gihe hari indi nkuru yaciye ibintu ko Aline Umutoni yasuye Jay Polly inshuro zitabarika muri Gereza ya Mageragere kugeza ubwo yigaruriye umutima w’uyu muraperi.

Nubwo hari abashimangira ko Aline yangije umubano wa Jay Polly na Sharifa babyaranye[ari na we yakubise bikamuviramo gufungwa], yavuze ko nta kirenze hagati yabo, ahubwo ngo ‘ni inshuti zikomeye kandi bisanzwe’.

Ati “Jay ni inshuti yanjye by’umwihariko, ni inshuti yanjye. Kuba byavugwa kuba musura kuko igihe arimo nicyo gihe cyo kumusuriramo.”

Abajijwe impamvu asigaye yiyegereza cyane Jay Polly kurusha P Fla, Aline ati “Jay twabanye kuva kera, P Fla twari tuziranye ariko burya inshuti mumaranye imyaka umunani twari tuziranye mu byiza no mu bibi. Twamenyanye bagitangira mu muziki, nta mfaranga ahari, kumufasha…kiriya gihe byari ugufashanya.”

Yahisemo uyu muraperi kenshi kuko “Jay ni umugabo wihaye, kumubona abantu barimo kumucunga muri buriya buzima, kumubona yambaye iriya myenda, nanjye numva ko ni ibintu bitumvikana ariko amategeko nicyo aberaho.”

Ntiyemera ko akundana na Jay Polly cyangwa ngo abihakane, ahubwo yemeza ko igihe uyu muhanzi azasohokera ibiri hagati yabo ari bwo bizamenyekana.

Ati “Nicyo nakubwiye ngo ntawe umenya icyo iminsi ihatse, buriya ukuri kwacu kuzajya ahagaragara yasohotse.”

Yongeraho ati “Hariya i Mageragere bibaye ngombwa namusura amanywa n’ijoro, ntabwo Jay twabana mu byiza gusa, numva kenshi nakwemererwa namusura inshuro zose zishoboka.”

Nubwo yasuye inshuro zitabarika Jay Polly muri gereza, ntarakandagira iwe mu rugo kuko ngo ataziranye na Sharifa babyaranye.

Yabajijwe niba ajya avugana n’umugore wa Jay Polly nk’inshuti ye magara, undi ati “Ntabwo tuziranye.”

Umunyamakuru yahise amubaza impamvu asura Jay Polly kurusha umugore babyaranye, atazuyaje ati “Njyewe imyaka ibaye myinshi nziranye na Jay Polly bitandukanye n’iyo yaba aziranye na Sharifa. Kuba naba inshuti n’umugabo nta gikuba cyacitse.”

Ntiyemera ko Jay Polly na Sharifa ari umugore n’umugabo kuko ngo babanye mu buryo butemewe n’amategeko. Afata Sharifa nk’umukobwa wa mbere Jay Polly yabanje kubyarana na we.

Ati “Njyewe sinzi ikintu mwita umuryango. Umuryango ni mu mategeko, igihe bitaraba mu mategeko, wenda nzamumenya nasohoka akamurongora nzabasura nk’urugo[…] burya kubyarana ntabwo bivuze ko umuntu ari umugore w’umuntu.”

IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA ALINE:

Jay Polly umaze amezi atanu afungiwe i Mageragere, azasohoka mu mpera z’Ukuboza 2018.

Yaherukaga kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko yandikiye indirimbo nyinshi muri Gereza ndetse ko yahakuye amasomo menshi azamufasha mu buzima bushya.

Aline ati "Ukuri kwanjye na Jay Polly kuzamenyekana nasohoka"
Umutoni Aline yari amaze iminsi avugwa mu nkuru z'urukundo na P Fla
Aline Umutoni yakoreshejwe nka video vixen mu ndirimbo nyinshi zakunzwe hambere
Aline avuga ko Jay Polly, Sharifa n'umwana wabo bazitwa umuryango mu gihe bazaba bamaze gusezerana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Karimunda
    Ku wa 20-12-2018

    Ndebye iyo video, ikigaragara uyu Aline akunda Jay. Niba nta birebire bapanga se kuki avuga ngo mutegereze asohoke? Kuki atabyerura akavuga ko ntacyo bapanga cy’urukundo? Arasa n’uvuga ko Jay nasohoka azamurongora cg akabitangaza ku mugaragaro ko bakundana. Hanyuma ati umugore ni uwo mu mategeko, ni nko kuvuga ati uriya Sharifa ni akaraya Jay nasohoka azagatera ipine abe uwanjye.

IZASOMWE CYANE

To Top