Umwe mu bakurakirana Wema Sepetu kuri Instagram aherutse kumubwira ko yifuza ko yapfa kuko akibaza impamvu akiri muzima, ibi byatumye yibasirwa n’abakunzi b’uyu mukobwa bamutuka cyane.
Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, ubu ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Tanzania, uko bwije ndetse n’uko bukeye agenda yigarurira imitima ya benshi.
Uyu mukobwa aherutse gushyira ifoto kuri Instagram, maze umwe mu bamukurikira witwa Geofrey Emmanuel aza ayivugaho mu magambo y’igiswayile twashyize mu Kinyarwanda, agira ati“we mukobwa Wema Sepetu bigoye ko yapfa.”
Uyu musore cyangwa umugabo yakiriye ibisubizo biza bimutuka ahubwo bimusabira kuba yapfa ari we akareka Wema Sepetu.
Uwitwa Petitman-Wakuache yagize ati“uzapfe ari woe”
Antymima85 ati“wowe ko udapfa? Tuzakujugunye mu Nyanja uribwe n’ingona.”
Sadiya1332 ati“wa mbwa we Imana ikuzanire Corona upfe”
Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bakunze kugarukwaho cyane bitewe n’ubuzima abayemo nk’icyamamare, aherutse kwinanura kimwe mu bintu byazuye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga benshi bamushima abandi bamunenga.

Ibitekerezo
Umutesi frida
Ku wa 7-04-2020Kufanya mwenyewe muache sweetheart wetu tunamupenda sisi
Niyikundana obed
Ku wa 6-04-2020Ahh ntawamenya guxa nyine bijye bitanga isomo kuri babandi bavuga batatekereje.
Niyikundana obed
Ku wa 6-04-2020Ahh ntawamenya guxa nyine bijye bitanga isomo kuri babandi bavuga batatekereje.