Imyidagaduro

Urugo rushya rwa Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti rwasenyutse bucece

Urugo rushya rwa Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti rwasenyutse bucece

Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti yatandukanye mu mutuzo n’umuraperi Dogo Janja bari bamaze igihe gisatira umwaka barushinze.

Uwoya na Dogo Janja ntibagicana uwaka.

Urugo rwabo rwari rumaze hafi umwaka rushinzwe kuko basezeranye mu buryo bw’ibanga tariki ya 28 Ukwakira 2017. Ibyabo byatangiye kuzamo ibibazo bakimara kubana gusa noneho byageze ku ndunduro.

Mu mpera za Nzeri 2018, Oprah yatangiye kujya mu biruhuko ari wenyine ubundi akajyana n’umuhungu we Ndikumana Krish. Nibwo byatangiye kunugwanugwa ko umubano we na Dogo Janja wajemo gishigisha kugeza ubwo babyemereye itangazamakuru ariko ntibavuga icyabatandukanyije.

Ikinyamakuru Amani cyasohoye inkuru ishimangira ko Irene Uwoya yamaze kuva mu idini ya Islam agasubira muri Gatolika ndetse yiyambuye izina ‘Sheila’ yari yahawe ubwo yasezeranaga na Janja.

Uwoya yasubiye muri Gatolika

Yavuze ko atigeze ava mu idini rye ku itegeko rya Dogo Janja (Abdulaziz Chende) nk’uko byavuzwe kenshi ndetse ngo ‘ni umukirisitu nk’uko byahoze kera.

Yagize ati “Ntungurwa n’abantu bakomeza kumbaza ngo ese nasubiye mu idini ryanjye rya kera, nk’aho hari uwo nabwiye ko nahinduye idini ryanjye rya gikirisitu. Ntabwo nshobora kurihindura, nta n’ubwo bizigera bibaho.”

Ubukwe bw’aba bombi bukimara kuba, Ndikumana Katauti yahise yitaba Imana. Icyo gihe umuryango wa uwoya Oprah wahise utangira kurwanya uyu musore barushinganye ndetse uvuga ko ‘utazigera umwita umukwe wabo’ kuko uwo bazi ari Ndikumana Katauti gusa.

Mu Ukuboza 2017, hahise hasohoka inkuru yashimangiraga ko Oprah Uwoyana Dogo Janja bahise batangira gutongana mu rugo kugeza ubwo bananirwaga kwihangana bagaterana ibipfunsi.

Yatinye guharikwa...

Muri Werurwe 2018, Dogo Janja yarakaje Uwoya ubwo yatangazaga ko Irene ko ateganya kurongora umugore wa kabiri undi na we akamubwira ko ‘bidatinze azamenya umugore bashakanye uwo ari we’.

Ibi, Dogo Janja yatangarije mu kiganiro The Playlist gica kuri Radio Times FM aho yashimangiye ko Imana nimuha ubuzima agakomeza kubaho mu minsi iri imbere azazana umugore wa kabiri ndetse byashoboka akarongora abandi kugeza kuri bane.

Dogo Janja yabwiye umunyamakuru witwa Lil’Ommy ko kurongora abandi bagore abifitiye uburenganzira kuko n’idini ya Islam ibyemera ndetse ko nta mananiza azabaho hagati ye na Oprah Uwoya kuko na we yamaze kwinjira mu idini.

Yagize ati “Imana nibiha umugisha nzarongora undi mugore wa kabiri, uwa gatatu ndetse n’uwa kane, aho iyo umaze gutuza neza n’ubutunzi bumaze kwiyongera biroroha, kurongora abagore bane rero si bibi. Imana idutije ubuzima nyuma y’imyaka icumi nazana umugore wa kabiri, nyuma y’indi icumi nabwo nkazana undi nakuzuza imyaka 50 nabwo nkazana uwa kane.”

Irene Uwoya yasubiye kubaho ubuzima bwa wenyine

Oprah Uwoya akimara kubyumva, yagiye kuri Instagram yandika amagambo arimo uburakari no kwereka umugabo we ko naramuka amuharitse azamwereka uwo ari we.

Irene Uwoya yabwiye Dogo Janja ati “Nibwo uzabona uwo njye ndi we bya nyabyo…” Yongeyeho ko naramuka akoze ikosa ryo kuzana abandi bagore ibibazo bizavuka hagati yabo ndetse amuha gasopo amubwira ko adakwiye kwibeshya.

Kuva ubwo kugera muri Nzeri 2018, umubano wakomeje kuzamba hagati ya Janja na Uwoya kugeza ubwo bafashe umwanzuro buri wese ajya kuba ukwe, ibyabo birangirira aho.

Oprah Uwoya asigaye atembera ari wenyine mu gihe mu minsi ishize yabaga ari kumwe na Janja
Irene Uwoya ngo ntiyigeze ava mu idini rye
Uwoya arindwa na Mwarabu wahoze aherekeza Diamond
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top