Imyidagaduro

Umuvandimwe wa Kim Kardashian yatandukanye n’umugabo wamuciye inyuma akimara kwibaruka

Umuvandimwe wa Kim Kardashian yatandukanye n’umugabo wamuciye inyuma akimara kwibaruka

Khloe Kardashian, umwe mu bavandimwe ba Kim Kardashian uri mu bagore b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravugwaho gutandukana n’umukunzi we wigeze gushinjwa kumuca inyuma akimara kwibaruka.

Umuryango Kim Kardashian wabyawe na Kris Jenner avukamo awufitemo abavandimwe bandi batanu aribo Kourtney, Khloé, Robert, bavutse ku munyamategeko Robert Kardashian ndetse na Kendall na Kylie bavuka kuri Bruce Jenner wihinduye umugore akitwa Caitlyn Jenner.

Ikinyamakuru Radar Online cyatangaje ko Khloe Kardashian w’i Los Angeles yamaze gutandukana n’umukinnyi wa Cleveland Cavaliers ndetse ngo yishimye birushijeho ari umubyeyi ku giti cye. Aba bombi bafitanye umwana w’amezi icumi witwa True.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango yabwiye iki kinyamakuru ati "Barangizanyije bidasubirwaho, Khloe yatangiye kubona ibyo yabwirwaga na buri wese ko muri aya mezi ashize ko umugabo we atamukwiye."

Urukundo rw’aba bombi ngo rwatangiye kugana mu manga mu ntangiriro z’uyu mwaka. Undi muntu yatanze amakuru avuga ko Khloe Kardashian yongeye gukeka amababa Tristan mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yagize ati "Khloe yaketse ko yamuciye inyuma mu minsi y’ibiruhuko bitangira umwaka, nibwo rero yahise afata icyemezo cyo kugumana n’umwana wabo True muri Los Angeles. Ubu inshingano rukumbi afite ni True."

Ngo abo mu muryango n’inshuti za Khloe bamwoherereje indabo n’impano zitandukanye kuri Saint Valentin bababajwe n’itandukana rye na Tristan.

Uyu mugore yanaciye amarenga y’ibihe bikomeye ari kunyuramo binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yagize ati "Nsuhuje abagore bose bari kugerageza komoka ibikomere by’ibyo batavugaho [...] Rimwe na rimwe Imana ibabaza umutima wawe kugira ngo irokore ubugingo bwawe."

Khloe yashyizeho amafoto y’indabo z’umwana we True na Se ariko ntihagaragara icyemenyetso cyangwa impano yihariye ya Tristan ku giti cye.

Aba bombi bafitanye umwana bise True

Ubu ngo ari kugerageza kuba umubyeyi w’intangarugero ku mwana we nk’uko byatangajwe n’abaganiriye n’iki kinyamakuru.

Tristan watandukanye na Khloe Kardashian yafashwe asomana byimbitse n’abagore batandukanye muri Mata 2018, icyo gihe hari hashize iminsi mike gusa umugore we yibarutse umwana bise True.

Amakuru avuga ko nubwo bakomeje kubana ibikomere by’icyo gihe byari bigishengura umutima wa Khloe Kardashian kugeza magingo aya ubwo bahisemo gutandukana.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top