Nyuma y’iminsi ari mu biruhuko, umutoza mukuru wa APR FC, Talib Abderrahim yageze mu Rwanda aho aje kwitegurana n’ikipe ye umwaka w’imikino wa 2026-27.
Uyu mutoza w’Umunya-Maroc akaba yarageze mu Rwanda ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2026 aho nta gihindutse uyu munsi agomba gukoresha imyitozo.
Aje mu gihe APR FC yatangiye imyitozo ku wa Kane w’icyumweru gishize aho yakoreshwaga n’umutoza wungirije mu gihe bari bagitegereje ko umutoza mukuru agera Rwanda.
APR FC irimo iritegura umwaka w’imikino wa 2026-27 ugomba guhera kuri CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga 2026 aho izitabirwa n’amakipe akomeye mu Karere arimo Simba SC na Gor Mahia.
Talib mu mwaka umwe w’amasezerano aheruka kongera akaba yarasabwe gutwara iyi CECAFA no kugera mu matsinda y’Imikino Nyafurika ya CAF Champions League.
APR FC yegukanye shampiyona y’umwaka ushize, ikaba yaratangiye imyitozo idafite abakinnyi batatu mari Madou Zon iheruka gusinyisha wahawe ikiruhuko kuko ari bwo agisoza shampiyona.
Hari kandi Seidu Yussif Dauda uzagera mu Rwanda ejo na Cheikh Djibril Ouattara ushobora kuza mu cyumweu gitaha, bombi bari basabye uruhushya kubera ibibazo by’umuryango.

Ibitekerezo
Kibanga
Ku wa 8-07-2026Ngembona nawe Yari kwirukanwa ntamukinowe byose nitombora