APR BBC na REG BBC zakandagije ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka wa shampiyona ya Basketball, ni nyuma y’uko zujuje intsinzi ebyiri muri eshatu zisabwa.
Nyuma y’uko Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zitsinze imikino y’umunsi wa mbere maze REG BBC na APR BBC zigatsinda imikino y’umunsi wa kabiri, uyu munsi hari hatahiwe imikino y’umunsi wa gatatu.
Kugira ngo hamenyekane ikipe irenga 1/2 cy’iyi mikino ya Kamarampaka ikagera ku mukino wa nyuma, aya makipe agomba gutanguranwa imikino 3 muri 5 bagomba gukina.
Umukino wabanje kuri uyu wa Mbere ni uwa REG BBC na Patriots BBC aho igice cya mbere cyoroheye cyane REG BBC kuko yagitsinze ku manota 47-25.
REG BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu ariko ntibyatinze kuko Patriots BBC nyuma yo kwinjizamo abarimo Obadiah Noel utari umeze neza ijana ku ijana kuko afite ikibazo cy’imvune, yabagurukanye.
Yahise atsinda imipira ibiri yikurikiranya maze na KStubbs atsinda indi, REG BBC imera nk’ivuye mu mukino.
Byaje gutuma amanota 22 y’ikinyuranyo yarimo aka gace karangiye hasigayemo 6. Byari 56 ya REG BBC kuri 50 ya Patriots BBC.
Yaje no kuyakuramo iyobora umukino ifite 63-61. Gusa kwihagararaho byaje kugorana REG BBC yaje gutsinda uyu mukino 67-65.
Hahise hakurikiraho umukino wari utegerejwe na benshi wahuje APR BBC na RSSB Tigers BBC.
APR BBC ibifashijwemo n’abarimo Teafale Lenard ndetse watsinze amanota 9, Adonis Filer na Randal Craig basoje agace ka mbere bayoboye n’amanota 27-16.
Agace ka kabiri k’umukino karanzwe n’ihangana rikomeye ku mpande zombi.
Ku ruhande rwa APR BBC abarimo Axel Mpoyo, Adonis Filer, William Robeyns bafashije cyane ikipe yabo bahanganye na Zouzoua, Antino ku ruhande rwa Patriots BBC.
Gusa n’ubundi bagiye kuruhuka APR BBC iyoboye n’amanota 46-39.
Iminota itatu ya mbere y’agace ka gatatu RSSB Tigers yari imaze gukuramo amanota 6 muri 7 yari arimo, yabifashijwemo na Zouzoua na Tarik, byari 52-51.
Habura iminota ine y’aka gace, RSSB Tigers BBC yari yamaze kujya imbere amanota atatu, ni nyuma y’uko Ikishatse Herve na Antino bari bamaze gutsinda amanota 3 buri umwe. Byari 61-58. APR BBC yaje gusubira imbere agace karangira ari 74-73.
Agace ka nyuma APR BBC yagakinanye imbaraga nyinshi ndetse biranayihira birangira itsinze umukino ku manota 96-85.
Imikino y’umunsi wa kane izakinwa ku wa Gatatu mu gihe APR BBC na REG BBC zatainda, zahita zigera ku mukino wa nyuma.

Ibitekerezo