Imyidagaduro

Umutoma wa Tom Close ku mugore we Tricia wujuje imyaka 30

Umutoma wa Tom Close ku mugore we Tricia wujuje imyaka 30

Mu gihe umugore wa Tom Close ari mu byishimo byo kuzuza imyaka 30 y’amavuko amaze ku Isi, uyu muhanzi yamuhaye ubutumwa bwo kumwifuriza ibihe byiza ashimangira ko urukundo rwabo rurushaho gukura umunsi ku wundi.

Niyonshuti Ange-Tricia ahamya ko kuri we bigoye kubyizera ko magingo aya agejeje ku myaka 30 y’amavuko nk’uko yabyanditse kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 112 akabasangiza ifoto yo mu buto bwe akiri uruhinja.

Tom Close yamugeneye ubutumwa bugufi ariko bushimangira uko urukundo rurushaho gukura hagati yabo uko na bo bakura. Yagize ati “Isabukuru nziza ku gice cyanjye cyuzuza ubuzima bwanjye. Ngukunda kurushaho buri munsi tumarana. Isabukuru nziza kuri wowe Tricia.”

Ku wa 28 Ukwakira 2018, ubwo Tom Close na we yizihizaga isabukuru y’imyaka 32 amaze avutse. Mu kwifuriza umugabo we umunsi mwiza, Tricia yanditse kuri Instagram amagambo amugaragaza nk’umuntu udasanzwe wanamuhesheje umugisha mu gihe cyose bamaranye anamuvuga nk’umugabo utuma ubuzima bwe buhora ari bushya.

Icyo gihe yagize ati “Isabukuru nziza k’uwo Imana yampaye ubwo yasubizaga inzozi zanjye za mbere. Tom Close; iyakuremye mu buryo butangaje nikomeze ikumpere ubuzima bwuzuye ibyiza impande zose. Maze nanjye inyemerere ingumishe muri wowe. Ndagukunda bitamenyerwa.”

Tom Close na Tricia bamaranye imyaka igera kuri itanu, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan. Bombi basezeranye imbere y’Imana ku wa 30 Ugushyingo 2013.

Uyu muryango wishimirwa na benshi ndetse hari n’abadatinya kwemeza ko ariwo wa mbere w’intangarugero mu ngo z’ibyamamare muri muzika nyarwanda.

Tricia yujuje imyaka 30
Tom Close na Tricia bamaranye imyaka itanu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top