Onika Tanya Maraj ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Nick Minaj yatangaje ko ahagaritase umuziki agiye gufata umwanya akubaka ndetse akita ku muryango we.
Uyu muraperikazi w’umunyamerika, yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019.
Umwe mu baraperikazi beza Isi ifite, Nick Minaj mu buryo butunguranye yavuze ko ahagaritse kuririmba bitewe n’impamvu z’umuryango we.
Yagize ati" nahisemo gusezera umuziki nkagira umuryango. Ndabizi murishimye, ku bafana banjye mukomeze munshyigikire mubikore kugeza igihe nzapfira ndabakunda cyane.”
Ibi bibaye nyuma y’uko atangaje ko we n’umukunzi we Kenneth Perry basabye uruhushya rwo gusezerana mu mategeko bakaba bitegura kurushinga mu mezi atarenga atatu.
Nick Minaj ni umuraperi akaba umwanditsi n’umukinnyi wa filime wakunzwe cyane ku isi, cyane cyane mu ndirimbo nka Anaconda, Super Base n’izindi nyinshi ndetse yagiye atwara n’ibihembo byinshi bitandukanye bikomeye ku Isi harimo BET, Grammy Awards, n’ibindi byinshi.

Ibitekerezo
lowa
Ku wa 7-09-2019Ee nuko nuko dii mbega ibyiza nabuzemo