Imyidagaduro

Umuraperi Godzilla wo muri Tanzania yapfuye bitunguranye

Umuraperi Godzilla wo muri Tanzania yapfuye bitunguranye

Umuraperi wari mu bakomeye muri Tanzania, Golden Mbunda[Godzilla] yapfuye mu buryo butunguranye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019.

Godzilla uri mu bahanzi bari bahagaze neza mu njyana ya Hip Hop muri Tanzania yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze abwiye abavandimwe be ko yumva ababara mu nda.

Mu kiganiro na Millard Ayo, umuntu wa hafi wa Godzilla yavuze ko nta burwayi buzwi uyu muhanzi yari afite ndetse ngo kuri uyu wa Kabiri yakoze imirimo ye nk’uko bisanzwe ariko bigeze mu ijoro umubiri uramuhinduka.

Isabella wari inshuti ya hafi ya Godzilla yagize ati “Ni impamo Godzilla yapfuye, ndi iwabo mu rugo. Ejo twari kumwe, tumaze gutandukana mu ijoro bamujyanye mu bitaro bya Lugalo mu kanya gato ahita ashiramo umwuka.”

Ubu, umurambo wa Godzilla washyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisirikare bya Lugalo i Dar es Salaam nk’uko byemejwe na mushiki we Joyce Mbunda.

Godzilla wakundaga kwiyita Kingzilla yashizemo umwuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top