Siporo

Umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Buholandi

Umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Buholandi

Umukinnyi w’unyarwanda w’imyaka 15, Shyaka David yasinye amasezerano ye ya mbere nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya PSV Eindhoven ikina icyiciro cya mbere mu Buholandi.

Ni amasezerano yasinywe ejo hashize ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, aho yasinye azamugeza muri 2029.

Asinye aya masezerano nyuma yo kurererwa mu bato b’iyi kipe ya PSV guhera mu mwaka wa 2019, impano ye ikaba yarabemeje bahita bamusinyisha.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, PSV Eindhoven yegukanye Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buholandi umwaka ushize, yavuze ko yishimiye gusinyisha uyu mukinnyi ukiri muto.

Itii “Ni ibihe bidasanzwe kuri rutahizamu ukiri muto. Ni intambwe ikomeye mu buzima kuri uyu mukinnyi ukiri muto.”

Shayaka ukina nka rutahizamu, akinira PSV y’abatarengeje imyaka 17 aho mu mwaka w’imikino ushize yatsinze ibitego 21.

Uyu mukinnyi wamaze no gukinira abatarengeje imyaka 16 b’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi, akaba yaravukiye mu Rwanda ari nabwo nyuma bimukiraga muri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.

Shyaka yasinyiye PSV
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top