Umunya-Thailand, Porsild yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019 (AMAFOTO)
Umunya-Thailand, Anntonia Porsild ni we wegukanye ikamba ry’irushanwa rya Miss Supranational 2019 rimaze iminsi ribera muri Poland asimbura Umunya-Puerto Rico, Valeria Vazquez waryegukanye umwaka ushize.
Porsild w’imyaka 22 y’amavuko yegukanye iri kamba nyuma yo kugaragara mu bakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ahigitse bagenzi be bari batandukanye.
Ibirori byo gutanga iri kamba byabereye mu Mujyi wa Silesia muri Poland guhera saa mbili z’ijoro zo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019.
Nk’uko ikinyamakuru ‘Missosology’ gisanzwe gikora ubusesenguzi ku marushanwa y’ubwiza atandukanye, by’umwihariko kigakurikirana Miss Supranational ejo cyari cyagararagaje urutonde rwa nyuma rw’abakobwa bahabwa amahirwe yo kwegukana iri kamaba aho uyu munya-Thailand Porsild yari ku mwanya wa kabiri.
Umunya-Namibia, Yana Haenisch wari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahabwa amahirwe yo kwegukana iri kamba, yabaye igisonga cya mbere, naho Umunya-Indonesia, Jesica Fitriana yegukana umwanya w’igisonga cya kabiri.
Umwanya w’igisonga cya gatatu muri iri rushanwa wegukanywe n’Umunya-Peru, Janick Maceta mu gihe igisonga cya kane cyabaye Umunya-Venezuela, Gabriela De la Cruz.
Iguhugu cya Thailand cyahiriwe n’urugendo muri Miss Supranational kuko mu mwaka wa 2012, Umunya-Thailand Nanthawan Wannachutha yabaye igisonga cya mbere cy’Umunya-Bobruisk, Yekaterina Buraya wari wegukanye ikamba.
Mu mwaka wa 2014 na none, Umunya-Thailand Parapadsorn Disdamrong na we yabaye igisonga cya mbere cy’Umuhinde Asha Bhat wari wegukanye ikamba.
Mu kwezi gushize na none, Umunya-Thailand witwa Sireethorn Leeaeramwat yegukanye ikamba rya ‘Miss International’ mu marushanwa yaberaga mu gihugu cy’u Buyapani.
Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ntiyabashije kwitwara neza kuko nta gihembo yegukanye.

Ibitekerezo