Amagambo yuje amarangamutima n’igisobanuro gikomeye umukunzi wa Niyomugabo Claude yamubwiye
Mu gihe bizihiza imyaka itanu bamaze baryohewe n’urukundo, umukunzi w’umukinnyi Niyomugabo Claude, Umutoni Nadia, yamubwiye ko ari ingenzi mu buzima bwe kandi bibaye ngombwa ko yongera kumuhitamo yabikora atazuyaje.
Niyomugabo Claude, umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite, arizihiza imyaka 5 amaze aryohewe n’urukundo rwe, Umutoni Nadia.
Abinyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram, Umutoni Nadia yabwiye Claude ko kumuhitamo nta kwibeshya kwabayeho.
Ati "Imyaka 5 ndi kumwe n’umugabo ufite umutima wanjye. Nakongera nkaguhitamo mbere y’abandi na none, na none, na none."
Yongeyeho ati "kubera ko nkukeneye mu buzima bwanjye. "
Niyomugabo Claude yahise aza aramusubiza ati "Ndagukunda."
Urukundo rwa Niyomugabo Claude na Umutoni Nadia, rugenda rukura umunsi ku munsi kandi ntibatinya kugaragarizanya amarangamutima yabo.
Umutoni Nadia ni umwe mu bantu bashyigikira umukunzi we mu kazi ka buri munsi ko gukina umupira w’amaguru, ni imikino mbarwa iba ataje ku kibuga kumushyigikira.

Ibitekerezo