Siporo

Ntako bisa, bakwiye ibyiza kandi bitegure gusubira mu matsinda - Perezida wa Rayon Sports

Ntako bisa, bakwiye ibyiza kandi bitegure gusubira mu matsinda  - Perezida wa Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yabwiye abakunzi ba Rayon Sports ko bakwitegura gusubira mu matsinda kuko uyu mwaka ari uwabo.

Ibi yabitangaje nyuma yo kwegukana CECAFA Kagame Cup yaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza 7 Kanama 2026 batsinze Gor Mahia 2-1 ku mukino wa nyuma.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Murenzi Abdallah yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kwegukana igikombe cyitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ati "Ni ibyishimo cyane, ni umunezero, ni agaciro gakomeye cyane y’uko dukinira igikombe cyitiriwe umukuru w’igihugu cyacu tukagisigarana hano."

Yakomeje avuga ko ntako bisa kubona abakunzi ba Rayon Sports bakubise Stade buzuye baje gushyigikira ikipe yabo.

Ati "Ni umunezero kubona abantu bangana kuriya bari inyuma y’ikipe yabo, ntako bisa, ni beza cyane bakwiye ibyiza."

Yakomeje avuga ko iri itangiriro ibyiza biri imbere, abakunzi ba Rayon Sports bagomba kwishima.

Ati "Iri ni itangiriro ibyiza biri imbere."

Yabwiye abakunzi ba Rayon Sports kandi ko bagomba kwitegura kuko uyu mwaka bazasubira mu matsinda.

Ati "Bitegure gusubira mu matsinda."

Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup ya kabir7 mu mateka yayo, ni nyuma y’iyo begukanye mu 1998 yabereye Zanzibar.

Murenzi Abdallah yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko bagomba kujya mu matsinda uyu mwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top