Imyidagaduro

Umukunzi wa Diamond yacyocyoranye n’abafana bamushinja kwitukuza

Umukunzi wa Diamond yacyocyoranye n’abafana bamushinja kwitukuza

Donna Tanasha umaze iminsi mu buryohe n’umuhanzi Diamond Platnumz yashinjwe n’abafana kwisiga amavuta atukuza uruhu abasubiza ko bibeshye ahubwo byaturutse ku rumuri rucye rwa camera yamufotoye.

Byaturutse ku ifoto yashyize kuri Instagram avuga mu rurimi rw’Igifaransa. Benshi bayitanzeho ibitekerezo bamushima ko ari umugore w’umuhanga, umwe mu bafana witwa Afia Babu usiga abakobwa ibirungo, aramushotora ati “Bite wowe witukuje isura ukibagirwa amaguru?”

Tanasha yahise amuhitamo amusubiza mu bindi bibazo uruhuri by’abafana, atebya ati “Koko? Wanguriye kuri ayo mavuta atukuza se ahubwo? Ndakwinginze.” Arongera ati “Ntabwo azi na mba ibijyanye n’urumuri rwa camera.”

Abandi bafana benshi bahise bavuga ku butumwa bwa mugenzi wabo bashimangira ko koko uyu mukunzi wa Diamond yaba yaritukuje gusa benshi barabinyomoza bati “Ni gute uyu mukobwa w’umu-métisse yakwitukuza?”

Tanasha avuga ku mubyeyi umwe ukomoka muri Kenya undi akaba Umutaliyani. Yakuriye muri Kenya ahava afite imyaka 11 y’amavuko. Amazina ye yose ni Tanasha Donna Barbieri Oketch. Ni umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya ariko akaba n’umushoramari mu ruganda rw’imideli n’inyongerabwiza.

Tanasha yavuzweho kwitukuza isura igasa umweru amaguru agasigara ari umukara

Uyu mukunzi wa Diamond wize Ubukerarugendo mu Bubiligi avuga indimi zitandukanye zirimo Igiswahili, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage n’ururimi rwo muri Espagne. Ni umuyobozi w’uruganda rwitwa ‘For Her Luxury Hair’ rukora ibijyanye n’imisatsi. Yamenyekaniye no mu mashusho y’indirimbo ‘Nagharamia’ ya Ali Kiba na Christian Bella.

Diamond bakundana aherutse kumutungura bidasanzwe biramurenga! Ku gicamunsi cyo ku wa 14 Gashyantare 2019, Isi yose yizihizaga Saint Valentin; Tanasha yari mu kiganiro akora cyitwa NRG Circle gica kuri NRG Radio, maze inshuti za Diamond zimusanga muri studio zizanye umuba w’indabo, ibyapa byanditseho amagambo y’urukundo, imivinyu n’abacuranzi.

Uyu mukobwa avuka ku Munyakenya n'Umutaliyani
Yigaruriye umutima wa Diamond nyuma y'aho ashwanye na Zari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Aaron
    Ku wa 19-02-2019

    thanks kumakuru utugezaho turayakunda

IZASOMWE CYANE

To Top