Fahyma ‘Mama Jayden’, wabyaranye na Rayvanny amaze igihe ahekenyerwa amenyo n’abafana ba Zari mu gihe abatagira ingano bakomeje kumufata nka Yuda wagambaniye Yezu.
Umukunzi wa Rayvanny[Raymond Mwakyusa] yagawe kenshi kubera uburyo aba inshuti ya buri mukobwa Diamond yakundanye na we, nyamara iyo bamaze gutandukana na we ngo ahita abacikaho.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Risasi Jumamosi, Fahyma yavuze ko atangazwa cyane n’uburyo hari abamwijunditse kugeza ubwo bamwita Yuda mu gihe ku mutima we ntacyo yishinja.
Yagize ati “Ubu rero abantu baranyobeye, ni gute banyita Yuda? Nonese bashakaga ko Diamond natandukana n’umukobwa agafata undi sinkabe inshuti n’uwo mushya kuko ngo nari inshuti y’uwo bakundanaga mbere?”
Yongeyeho ati “Ubu koko abantu bagira ubwenge? Njye urukundo rwa Diamond ntabwo rundeba. Nta nshingano mfite zo kumuhitiramo umukunzi, natandukana na Tanasha akazana undi tugahurira ahantu twagiye kwishima nk’abakunzi babo[Diamond na Rayvanny], nzamuganiriza neza kandi twifotoze.”
Umukunzi wa Rayvanny yashimangiye ko ataragirana ubucuti na Tanasha, muri iki gihe ngo bahurira mu birori gusa. Ati “Ikindi kandi burya duhurira mu birori gusa, sindagirana na we ubwo bucuti. Abantu nibandeke, nta magambo nshaka kandi ntabwo ndi Yuda.”
Fahyma na Rayvanny bafitanye umwana w’umuhungu Jayden Vanny, mu ntangiriro z’Ukuboza 2018 nibwo byatangajwe ko bakoze ubukwe mu ibanga, kuva icyo gihe kugeza ubu ntibagisigana, aho umwe ari undi urahamusanga.

Ibitekerezo