Umufaransa Slaï waciye ibintu mu ndirimbo za Zouk yatumiwe i Kigali
Umuhanzi Patrice Sylvestre[Slaï] wakunzwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo za Zouk cyane iyitwa ‘tout au fond des océans’, yatumiwe mu gitaramo azakorera i Kigali muri Gashyantare 2019.
Slaï ukomoka muri Guadeloupe, ni umwe mu banyamuziki bakomeye mu njyana ya Zouk, izina rye ryamenyekanye mu ruhando rwa muzika ku Isi ku bw’indirimbo ‘Flamme’ iri mu zamuhesheje amanota cyane.
Igitaramo yatumiwemo mu Rwanda, kizabera i Kigali ku itariki ya 22 Gashyantare 2019. Ni kimwe mu ruhererekane rw’ibya Kigali Jazz Junction bizaba mu mwaka wa 2019, cyo gifite umwihariko w’uko kizaba ari Zouk y’indirimbo z’Igifaransa.
Uyu muhanzi w’imyaka 45, yakunzwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo zirimo "Flamme" yakoze mu 1998, "La dernière danse (ne rentre pas chez toi ce soir)", "Après la tempête (jusq’au bout)", "Leçons particulières", "Autour de toi", "Ça ne te convient pas" n’izindi.
Igitaramo cye kizaba nyuma y’ibyumweru bibiri umuhanzi w’icyamamare ku Isi Don Moen ahakoreye ikindi gitegerejwe na benshi.

Ibitekerezo