Imyidagaduro

Ukuri ku ifungwa rya Bruce Melodie na Shaddyboo(VIDEO)

Ukuri ku ifungwa rya Bruce  Melodie na Shaddyboo(VIDEO)

Nyuma y’uko byavuzwe ko umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Saddyboo n’umuhanzi Bruce Melodie bafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, uyu muhanzi avuga ko ari we wenyine wafunzwe Shaddyboo we batigeze bamutwara.

Tariki ya 11 Kanama 2020, ni bwo byamenyekanye ko Melodie na Shaddyboo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, banywa ndetse banacuranga.

Ni kenshi Shaddyboo we yagiye agaragaza ko adafunzwe ndetse ko ayo makuru ari ibihuha n’ubwo na polisi yabyemezaga ko afunzwe.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bruce Melodie yavuze ko we yatwawe kuko ari na we wari wateje urusaku ariko Shaddyboo ntabwo bigeze bamutwara.

Yagize ati“ntabwo nabyita ko ari nko gufungwa, amategeko y’igihugu cyacu agena ko saa 21h umuntu agomba kuba ari mu rugo, nari ndi mu rugo noneho hari indirimbo ndi hafi gusohora, iyo ndirimbo yari yaturyohanye duteza urusaku, yari njyewe n’umugabo witwa Rwema, Shaddyboo n’undi muhanzi witwa Kenny, urebye twari nk’abantu nka 6.”

Yakomeje agira ati“indirimbo iraturyohana tugenda twongera volume, hakaba hari umuturanyi twazengereje, ahamagara inzego zibishinzwe ziraza zitugeraho ariko kuko ari njye wateje urusaku rwinshi, ninjye waririmbaga, baba bantwaranye n’uwitwa Rwema, hari ahantu babashyira mukabanza mukitekerezaho neza. Shaddyboo ntabwo bamutwaye, baje mbere nabo barabanza bumva neza, basanga nitwe twateje urusaku.”

Avuga ko babatwaye ahantu mu ishuri ahahoze hitwa KIE, ahantu bashyira abarenze ku mabwiriza babanza bitekerezaho bakaba barahamaze iminsi.

Melodie ahamya ko ari we wafunzwe Shaddyboo atafunzwe

Ikiganiro na Bruce Melodie

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top