Siporo

U Rwanda mu gikombe cya Afurika rwisanze mu itsinda rimwe na Maroc

U Rwanda mu gikombe cya Afurika rwisanze mu itsinda rimwe na Maroc

Ikipe y’Igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 muri Handball, mu Gikombe cya Afurika rwisanze mu itsinda rimwe na Maroc.

Ni nyuma ya tombola yabereye Abidjan muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera muri Côte d’Ivoire tariki ya 15 kugeza 22 Kanama 2026.

U Rwanda rukaba rwarabonye itike mu batarengeje imyaka 18 na 20 nyuma yo kwegukana irushanwa rya Men’s IHF Trophy - Africa Zone V yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia hagati ya tariki ya 4 na 8 Gicurasi 2026.

Iyi tombola yasize u Rwanda mu itsinda C kumwe na Libya na Maroc.

Itsinda rya mbere ririmo Misiri, Cameroon na Congo Brazzaville.

Itsinda rya kabiri ririrmo Tunisia, Algeria, Nigeria na Madagascar.

Itsinda rya kane ririmo Guinea, Côte d’Ivoire, Zambia na Burundi

U Rwanda kandi no mu batarengeje imyaka 20, rwisanze mu itsinda rya mbere na Côte d’Ivoire, Guinea na Zimbabwe

Itsinda rya kabiri ririmo Algeria, Angola, Nigeria na Madagascar

Itsinda rya gatatu ririmo Tunisia, Libya, Bénin na Kenya

Itsinda rya nyuma ririmo Cameroun, Misiri, DR Congo na Congo Brazzaville.

Ikipe y’Igihugu yamenye amatsinda arimo mu gikombe cya Afurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top