Umuhanzi nyarwanda wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo z’urukundo, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye atunguye benshi mu gitaramo yaraye akoze azana murumuna we Green P ku rubyuniniro nyuma y’igihe kirekire atumvikana mu muziki.
Ni igitaramo yaraye akoreye iwe mu rugo hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga aho cyanyuze kuri YouTube.
Hari mu rwego rwo gukomeza kwegerena n’abafana be muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo birinda COVID-19 aho nta bikorwa bihuza abantu rusange byemewe birimo kuba.
Mbere yo gutangira iki gitaramo The Ben yabwiye abantu ko abafitiye ‘surprise’ kandi buri buze kuyikunda.
Ni igitaramo yacurangiwe na Symphony Band akaba yahereye ku ndirimbo ye y’Imana ’Ndaje’ mu rwego rwo kuyiyegereza, yakurikijeho ‘Inshuti Nyanshuti’.
Yakomeje kuririmbira abari bamukurikiye aririmba zimwe mu ndirimbo ze za kera zakunzwe avangamo n’iz’ubu.
Yaririmbye izirimo “Ntacyadutanya” yakoranye na Priscilla, "Fine Girl", “Can’t Get Enough” yakoranye na Otile Brown n’izindi.
Benshi bari bategereranyije amatsiko kureba ikintu The Ben abahishiye, ageze hagati yagize ati “ngiye guhamagara umuntu ukomeye mu buzima bwanjye, mu buzima bw’abantu bakunda umuziki cyane Hip Hop, nta wundi ni Green P.”
Umuraperi Green P akaba na murumuna we, umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda ariko akaba ateherukaga kumvikana muri muzika kuva yafungwa yaje ku rubyiniro bahita banaririmbana indirimbo ‘Ko wahindutse’ ya The Ben.
Yaje araririmba ubona ko byanejeje umuvandimwe we The Ben utifuzaga ko amusiga ku rubyiniro dore ko yajyaga kugenda akamugarura.
Uyu musore yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe ndetse n’iza Tuff Gangs itsinda ry’abaraperi yahozemo rigakundwa na benshi.
Ni umuntu wagarageje ko yishimiwe na benshi binyuze kuri comments abantu bagendaga bashyiraho kuri iki gitaramo kirimo kuba, byaragaraye ko yari akumbuwe na benshi.
Muri iki gitaramo kandi haririmbyemo n’umurapera Bull Dogg ndetse n’umurirmbyi Mike Kayihura.

Ibitekerezo