Imyidagaduro

The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo Naremeye

The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo Naremeye

Mugisha Benjamin [The Ben], mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ’Naremeye’, yari imaze amezi atatu ikozwe mu buryo bw’amajwi.

The Ben usigaye akorera ibikorwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Gashyantare 2019 nibwo yari yasohoye iyi ndirimbo ‘Naremeye’ ariko ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa.

Icyo gihe ayishyira hanze yari ikoze ku kuburyo igaragaramo amasura ya benshi mu byamamare mu Rwanda. ’Naremeye’ yari irimo amashusho yafashwe na telefone ya The Ben ubwe, abantu bazwi nka Kate Bashabe, MC Umulisa Ange, Miss Mutesi Aurore, Nirere Shanel, Buravan, Priscillah, Magaly Pearl, Emmy, Ally Soudy n’abandi batandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, uyu muhanzi akaba aribwo yasohoye iyi ndirimbo noneho ikoze mu buryo bw’amashusho.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagagaragaramo imbyino gakondo za Kinyarwanda. Iyi Ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Lick Lick.

Iyi ndirimbo yumvikanamo imitoma iterwa umukunzi ubura amahwemo, umwari wuje ubwuzu, ubwiza buzira icyasha, shema ry’abato n’indi itandukanye yumvikanamo.

’Naremeye’ iriyongera ku zizaba zigize umushinga wa album azasohora mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2019 nk’uko aheruka kubitangariza iki kinyamakuru, nubwo ibikorwa byo kuyimenyekanisha cyane no kuyitangazaho byinshi atarabitangira.

Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa ’Fine Girl’ na yo ikunzwe cyane muri iyi minsi, yari yayikorewe na Chris Alvin Sunday [uzwi nka Krizbeatz] uri mu bakomeye cyane muri Afurika ndetse by’umwihariko akaba yarashyize akaboko muri nyinshi mu ndirimbo za Tekno Miles.

Amwe mu mashusho y’indirimbo ’Naremeye’ ya The Ben

Reba hano amashusho y’indirimbo ’Naremeye’ ya The Ben:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top