Tania Muvunyi yahamije urwo akunda umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar
Muvunyi Tania abinyujije kuri Instagram, yahimije urwo akunda umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar aho yavuze ko ari ingenzi kuri we.
Mu mpera z’Ugushyingo 2019 ni bwo byamenyekanye ko aba bombi bari mu rukundo, aho buri ruhande rutigeze rurya iminwa ubwo ISIMBI yageragezaga kubabaza icyo umwe yaba yarakundiye undi.
Rwabugiri yagize ati“ ni umuntu utuje, wakugira inama, areba kure iyo muganiriye wumva afite intumbero nziza, ntahubuka kandi ikirenzeho afite n’urukundo"
Tania we yagize ati“ ni umuntu ureba kure, ni umuntu ungira inama, amfasha mu bintu byinshi kandi areba kure.”
Uyu mukobwa yongeye gusa n’uwibutsa abantu urukundo afitanye n’uyu munyezamu binyuze ku ifoto yashyize kuri Instagram aba bombi basomana yanditsemo ngo “Uri uw’ingenzi’
Iyi foto ikaba yari ikozwe mu buryo bw’amashusho, aho yayikoze yifashashishije amajwi y’indirimbo Dis Love ya Dj Spinall, afatanyije Tiwa Savage na Wizkid.
Aba bombi bakaba bamaze umwaka urenga bakundana, bakaba baratangiye gukundana muri Kamena 2019.

Ibitekerezo