Mu gihe Tanasha yajyanye Diamond mu nkiko kugira ngo bagabane imitungo bashatse bari kumwe, andi amakuru avuga ko uyu mukobwa yamaze kwamburwa imodoka yahawe na Diamond nk’impano ku munsi we w’amavuko.
Ni imodoka iri mu bwoko bwa Land Cruiser Prado yahawe na Diamond nk’impano ku isabukuru y’amavuko tariki ya 7 Nyakanga 2019.
Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza, ubwo Tanasha yari afashe umwanzuro wo gusubira iwabo muri Kenya, Diamond yamwatse iyi modoka ntiyayijyana ikaba iparitse kwa nyina wa Diamond, Sanura Kassim mu gace ka Madale mu mujyi wa Dar es Salaam.
Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru akaba yavuze ko n’ubwo Tanasha yahawe iriya modoka ariko itari imwanditseho ahubwo yanditse kuri nyina wa Diamond.
Yagize ati“ni byo yayihawe nk’impano ye ku munsi we w’amavuko ariko ukuri ntabwo imwanditseho. Yanditse kuri mama wa Diamond.”
Mama wa Diamond ubwo bageragezaga kumuvugisha kuri iki kibazo, nta kintu na kimwe yigeze asubiza, ni mu gihe Diamond we iki kinyamakuru kitigeze kibasha kumuvugisha.
Ku munsi w’amavuko wa Tanasha umwaka ushize, Diamond yazizanye ari imodoka 2 zihagaze amashilingi ya Tanzania miliyoni 160, imwe ayiha Tanasha indi ayiha nyina umubyara.

Ibitekerezo