Imyidagaduro

Tanasha umukunzi wa Diamond yahishuye byinshi ku nda atwite

Tanasha umukunzi wa Diamond yahishuye byinshi ku nda atwite

Nyuma y’uko Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna wo muri Kenya batangaje ku mugaragaro ko bitegura kubyara mu mezi abiri ari imbere, uyu mukobwa yahishuye byinshi ku mwana atwite birimo uburyo yagiye arinda umwana we ataravuka.

Mu butumwa burebure buherekeje ifoto yashyize kuri Instagram, Tanasha yavuze ko bitangaje kubona amwe mu makanzu yambara ahisha inda atwite mu gihe ayandi ayerekana, ibintu yishimira kuba abantu babibona batyo kuko ari umutego yakoze mu rwego rwo kurinda umwana we inkundura y’amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga.

Tanasha yavuze ko gukomeza guhisha inda atari ngombwa ndetse anavuga ko habura amezi abiri gusa akabyara.

Yagize ati: “Ntitwari gukomeza kubihisha gusa kwita ku mwana wanjye nzabyimenyera, hashize amezi arindwi ntwite, nsigaje amezi abiri gusa ngo mbyare kandi ngomba kwerekana ko ibi byaje byihuse kuko byabanje kungora kubyakira ariko uko igihe cyagiye gihita nagiye numva ko iyo bitaba ntaba narakiriye neza uyu mugisha uturuka ku Mana.”

Yakomeje agira ati: “Mwana wanjye mwiza, urashyigikiwe, urakunzwe kandi wahawe umugisha. Imana ifite umugambi munini kuri wowe, uri umwe mu bantu yitaho cyane. Umunsi umwe njye na papa wawe tuzakubwira impamvu. Ndagutegereje cyane ngo nkubere mama kandi mpora nsenga Imana ngo ikurinde abanzi. Nta ntwaro n’imwe izahangana nawe ngo ikuneshe. Ndagukunda mwana wanjye kandi nzakomeza kukwitaho mu buzima bwanjye.”

Aya magambo Tanasha yayatangaje nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabereye umunsi umwe n’iya nyirabukwe. Nk’uko ikinyamakuru Nairobinews.nation.co.ke kibitangaza, ngo ibi birori kandi byari byitabiriwe n’ibihangange bitandukanye harimo umunyarwenya Omondi ukomeye wo muri Kenya.

Uyu mwana ugiye kuvuka azaba ari uwa mbere Tanasha abyaye, mu gihe azaba ari uwa kane ku ruhande rwa Diamond, nyuma y’abana babiri yabyaranye na Zari Hassan ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Ubutumwa Tanasha yashyize kuri Instagram ye
Amwe mu makanzu ya Tanasha ngo ahisha ko atwite andi akabigaragaraza
Diamond Platnumze na Tanasha mu kwezi kumwe baraba babyaye umwana w'umuhungu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top