Imyidagaduro

Sarah umukunzi wa Harmonize yavuze amagambo yatangaje benshi

Sarah umukunzi wa Harmonize yavuze amagambo yatangaje benshi

Umutaliyanikazi, Sarah akaba umukunzi w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize yavuze ko umutima we wose watwawe n’uyu muhanzi ndetse asa naho awugendana mu ntoki.

Umunsi uko ushira undi ukaza niko urukundo rwa Rajab Abdul [Harmonize] na Sarah Michelotti rugenda rufata indi ntera.

Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa cyane ndetse n’abantu bakabona ko bakundana bya nyabyo, umwaka ushize ubwo uyu mukobwa yajyaga kwerekana uyu musore iwabo mu Butaliyani.

Sarah avuga ko Harmonize yamutwaye wese kuko ngo umutima we asa naho awufite mu ntoki ze.

Yagize ati"mu by’ukuri ndakunda kandi iyo nkunze biba ari ukuri, hari igihe nibona umutima wanjye Harmonize asa nk’aho awufite mu ntoki ze, urukundo rwanjye nyakuri ruri kuri we, kumurambirwa byangora."

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hakwirakwiye amafoto ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko aba bombi bakoze ubukwe ariko nyuma biza kugaragara ko barimo bafata amashuso y’indirimbo.

Imwe mu mafoto yakwirakwiye abantu bagakeka ko bakoze ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top