Sandra Teta wabiciye bigacika mu gihe gishize mu myidagaduro yo mu Rwanda aranugwanugwaho gutwitira Weasel wo mu itsinda rya GoodLyfe nyuma y’igihe yimukiye muri Uganda.
Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011. Yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku gutegura ibitaramo byitwaga “All Red Party” byagiye bimusiga mu madeni kenshi agatabwa muri yombi.
Ubu, aravugwa mu nkuru yaciye ibintu mu Mujyi wa Kampala ko we na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel mu itsinda rya GoodLyfe bitegura kwibaruka umwana nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BigEye gitangaza amakuru yerekeranye n’imyidagaduro.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko aba bombi bitegura kubyarana, bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo nubwo ari amakuru atari azwi na benshi. Turacyagerageza gushakisha Sandra Teta ku murongo wa telefone ngo agire icyo abivugaho.
Sandra Teta bivugwa ko akuriwe muri iki gihe yari amaze kwigarurira abakunda ibitaramo muri Uganda aho asigaye akora ibyitwa ‘Boss Lady Party’ byitabirwa n’abantu batandukanye bakunda imyidagaduro i Kampala.
Ntabwo ari kenshi yagiye agaragarana na Weasel mu birori akora ariko ni umwe mu bahanzi bamushyigikira bakitabira ibitaramo bye cyo kimwe n’umuvandimwe we Pallaso, bombi basanzwe bavukana mu inda imwe na Jose Chameleone.
Weasel uvugwaho gutera inda Sandra Teta ni umwe mu bahanzi babyaye abana benshi ku bagore batandukanye muri Uganda no hanze yayo. Hari ubwo yabaruriwe abana barenga 36 bose yagiye abyarana n’abagore batandukanye bagiye bakundana.

Ibitekerezo