Siporo

Rwanda Premier League yavuguruje FERWAFA

Rwanda Premier League yavuguruje FERWAFA

Nyuma y’uko perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice avuze ko hazatangwa igikombe kimwe cya Shampiyona, Rwanda Premier League yabiteye utwatsi ivuga ko ikipe yo mu Rwanda izaza hafi nayo izahabwa igikombe.

Hari impaka nyinshi zigaruka ku ikipe izatwara igikombe mu gihe Al Hilal SC yo muri Sudani izaba iya mbere, niba izahabwa igikombe ndetse n’ikipe yo mu Rwanda yaje hafi ikagihabwa cyangwa yo niba izahabwa amafaranga gusa.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yavuze ko ku Isi hose hatangwa igikombe kimwe rero no mu Rwanda ariko bizagenda.

Ati "Ku Isi hose Shampiyona itarwa n’uwabaye uwa mbere, niba ikipe ya Sudani ibaye iya mbere izatwara igikombe ariko hari ibyo twashyizeho ku makipe yo mu Rwanda twita ’cash praise’ (amafaranga azahabwa amakipe bitewe n’uko yakurikiranye)."

"Ni amafaranga ahera kuri miliyoni 80 Frw akagenda akamanuka. Ikipe y’u Rwanda ya mbere kuri urwo rutonde izahabwa miliyoni 80 Frw, bivuze ko ushobora guhabwa miliyoni 80 ariko utari uwa mbere, ubaye uwa mbere ugahabwa miliyoni 80 ugatwara n’igikombe."

Yakomeje avuva ko babyumvikananye n’aya makipe yo muri Sudani ko yo nta shimwe ry’amafaranga izabona mu gihe yatwara igikombe cya Shampiyona.

Gusa Rwanda Premier ikaba yamaze gusohora itangazo isa n’inyomoza ibi Shema Fabrice yavuze, aho yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri.

Iti "Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru, amakipe n’abafatanyabikorwa ko hazatangwa ibikombe bibiri bya Shampiyona ya BK Pro League 2025/26, nk’uko byari byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru gihuriweho na FERWAFA na Rwanda Premier League kijyanye n’uko amakipe yo muri Sudani yitabiriye shampiyona yacu."

"Niba ikipe yo muri Sudani irangije ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka, izahabwa igikombe cya ’BK Pro League Champions 2025/2026.’ Ariko, aya makipe y’abashyitsi ntabwo yemerewe ibihembo by’amafaranga bigenewe amakipe yitwaye neza."

Yakomeje igira iti "Byongeye kandi, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa mbere izahabwa igikombe cya ’BK Pro League National Champions’ kandi izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2026/2027."

Rwanda Premier League kandi yavuze ko mu gihe ikipe yatwaye Shampiyona itwaye n’icy’Amahoro, ikipe ya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona ari yo izasohokera igihugu muri CAF Confederation Cup.

Iti "Turanabibutsa ko niba ikipe yegukanye Shampiyona inatwaye Igikombe cy’Amahoro, ikipe ikurikiyeho ku rutonde rwa Shampiyona ari yo izahokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup hakurikijwe amabwiriza ya FERWAFA agenga amarushanwa."

Ibi bikaba bishimangira ibyari byatangajwe mbere y’uko aya makipe yo muri Sudani, Al Hilal SC na Al Merrikh SC aza gukina muri Shampiyona y’u Rwanda ko mu gihe imwe muri zo yaba iya mbere hazatangwa ibikombe bibiri, n’iyaje hafi yo mu Rwanda ikagihabwa, ni mu gihe ubu amahirwe menshi ni uko kizegukanwa na Al Hilal SC.

Al Hilal SC na APR FC zose zizahabwa igikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top