Biramahire Abeddy wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ikipe nshya muri Mozambique.
Muri Kanama 2022 yari yasinyiye Al-Suwaiq Club yo muri Oman yakiniye amezi 6 gusa bagahita batandukana.
Mu ijoro ryakeye aherekejwe n’abarimo umugore we n’umwana we, Biramahire Abeddy yerekeje muri Mozambique mu ikipe ya UD Songo mu cyiciro cya mbere.
Iyi kipe yerekejemo akaba ari yo ibitse igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize yasojwe mu Kuboza 2022.
Abaye umukinnyi wa 2 ugiye gukina muri iyi shampiyona, ni nyuma ya Sibomana Patrick Papy uheruka gusinyira Ferroviário da Beira.
Biramahire Christophe Abeddy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, AS Kigali na Mukura, yakiniye kandi Buildcon yo muri Zambia, CS Sfaxien yo muri Tunisia na Al-Suwaiq Club aherukamo yo muri Oman.

Ibitekerezo