Ni umwana arimo kwishimisha - Bayisenge ku magambo Ruhamyankiko wa APR yatangaje kuri Rayon
Myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge yavuze ko atarenganya umunyezamu wa APR FC, Ruhamyankiko Yvan ku magambo aheruka gutangaza kuri iyi kipe kuko akiri umwana arimo yishimisha.
Uyu munyezamu wa APR FC, aheruka gutangaza ko Rayon Sports nta bushobozi ifite bwo kubatsinda ko ahubwo nireba nabi bazayitsinda bitatu.
Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu itegura uyu mukino uzabahuza ku wa Gatandatu, myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge yavuze ko ibyo Ruhamyankiko Yvan yatangaje atamurenganya ari ubwana.
Ati "Ku byo yatangaje aracyari umwana, ku myaka ye gutangaza ibyo nyine ni umwana arishimisha reka mbyite gutyo ariko rimwe na rimwe biba byiza... Buriya imbuga nkoranyambaga ni ikintu kinini ariko njye ndamuha ijanisha ry’uko yarimo kwishimisha ariko ntabwo ari byiza rimwe na rimwe."
"Haracyari kare ariko hari ibintu mu makipe tuba tugomba kwiga, kujya gutanga ibiganiro n’itangazamakuru hakabaye hari ubuyobozi bubishinzwe ubanza kukuganiriza ariko we ni umwana reka abivuge gutyo ariko ikibuga ni we mucamanza."
Rayon Sports izakira APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026 mu mukino w’umunsi wa 29 wa BK Pro League 2025-26 muri Stade Amahoro.
APR FC ubu ni iya kabiri n’amanota 55 mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 47, mu mikino itatu iheruka guhuza aya makipe, yose APR FC yarayitsinze.

Ibitekerezo