Umuririmbyi Robyn "Rihanna" Fenty uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Perezida w’icyo gihugu guhagarika gucuranga indirimbo ze.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bakozi banyamakuru ba Washington Post ukora muri White House witwa Philip Rucker atangaje ko indirimbo "Don’t Stop the Music" ya Rihanna yumvikanye mu bikorwa bya Trump byo kwamamaza abakandida b’aba Republicain n’ibyifuzo byabo muri Chattanooga ho muri Leta ya Tennessee.
Rihanna abifashijwemo n’abanyamategeko be, bahise basohora itangazo ryamagana ibyo bikorwa nk’uko byatangajwe na Rolling Stone.
Ni mu itangazo ryagiraga riti "Twamaze kumenya ko Perezida Trump yakoresheje ibihangano bya Rihanna biri mu buryo bw’amajwi birimo n’indirimbo ye yakunzwe ’Don’t Stop the Music’, mu bikorwa bya politiki ahantu hatandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."
Rikomeza rigira riti "Nk’uko mubizi, Fenty ntiyigeze aha uburenganzira ubwo ari bwo bwose Trump ku gukoresha umuziki. Kubikora rero ntibinyuze mu mucyo. Ibikorwa bya Trump byo gukoresha mu buryo butemewe indirimbo za Fenty bituma habaho kwibeshya ko afitanye isano cyangwa aho ahuriye na we mu kwamamaza."
Rihanna ubwe akimara kumenya ko indirimbo ze ziri gucuranga mu bikorwa byamamaza bya Trump i Chattanooga yahise yandika ko we n’abantu be batazigera na rimwe babigaragaramo, amagambo yakurikiwe no gusohora itangazo ryamagana ikoreshwa ry’indirimbo ze.
Uyu muhanzikazi yinjiye mu mubare w’abandi bahanzi barimo Pharrell Williams, Steven Tyler ndetse n’abacunga inyungu za Prince bose basabye ko indirimbo zabo zitakongera kwifashishwa na Perezida Trump.
Usibye gusaba ko Trump n’aba Republicain bahagarika gukoresha ibihangano bye, Rihanna yaneruye ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashyigikiye umukandida w’umu-Democrate witwa Andrew Gillum mu matora muri Leta ya Florida.

Ibitekerezo