Imyidagaduro

Rich Mavoko wakoreye igihe kinini muri Wasafi ya Diamond yageze i Kigali

Rich Mavoko wakoreye igihe kinini muri Wasafi ya Diamond yageze i Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo umuhanzi ukunzwe mu gihugu cya Tanzania, Rich Mavoko yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo cya Kigali Summer Fest kizaba ku munsi w’ejo muri Camp Kigali.

Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ni bwo Mavoko yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, akaba yakiriwe n’ubuyobozi bwa The Mane bwateguye iki gitaramo.

Uyu muhanzi ukomeye ndetse unubashywe muri Tanzania, wanakoreye igihe kinini mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi, uyu munsi ni bwo byamenyekanye ko yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Summer Fest ku munsi w’ejo.

Yageze mu Rwanda ndetse akaba azafatanya n’umugandekazi, Sheebah Karungi kimwe n’abandi bahanzi b’abanyarwanda batandukanye.

Igitaramo kizaba ku munsi w’ejo tariki ya 27 Nyakanga 2019, kibere muri parking ya ya Camp Kigali.

Uretse Sheebah Karungi na Rich Mavoko baturutse hanze y’u Rwanda, iki gitaramo kizaririmbwamo n’abahanzi nyarwanda nka; Bruce Melodie, Uncle Austin, Rafiki, Riderman, Social Mulah, Active, Amalon, Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Jay Polly.

Aganira n’itangazamakuru i Kanombe (Photo: Inyarwanda)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top