Rev Past Dr. Antoine Rutayisire abona ingo zisenyuka zifite aho zihuriye n’uburere abana bahabwa bakiri bato
Rev Past Dr. Antoine Rutayisire yatangaje ko ikibazo cy’ingo zisenyuka kidakwiye guharirwa urubyiruko rwonyine, ahubwo ko inkomoko yacyo iri mu burere n’inama abana baba barahawe bakiri bato.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Dr Antoine Rutayisire yavuze ko atatungurwa no kubona ingo zisenyuka, ahubwo atangazwa n’uko hari izibasha gukomera kandi abazubatse batarigeze bigishwa uburyo buboneye bwo kubaka urugo.
Yagize ati "Abantu benshi bavuga ngo ingo zirasenyuka, ariko njye ikintangaza ni uko zidasenyuka. Hari umuntu uba utarigeze yubaka urugo, uretse kuvukira mu rw’ababyeyi. Se na nyina ntibigeze bamwigisha uko urugo rwubakwa, hanyuma agahitamo uwo babonesheje amaso. Nyamara nta wamubwiye ko ibishashagirana byose atari zahabu. Agahita aterura uwo abonye kuko nta mubyeyi wigeze amugira inama. Ni yo mpamvu ntarenganya urubyiruko."
Uyu wabaye Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2023 yakomeje avuga ko mu Rwanda abana benshi bakurira kure y’ibiganiro bibafasha gusobanukirwa ubuzima, kuko hari umuco wo kubashyira kure igihe abantu bakuru bari kuganira ku bibazo by’ingenzi.
Yasobanuye ko uwo muco utuma umwana akura adafite ubumenyi bwamufasha guhangana n’ubuzima bwo kubaka umuryango.
Ati "Mu Rwanda urubyiruko rwaducitse rukiri ruto. Bituruka ku mico y’ababyeyi yo guheza abana mu biganiro by’abakuru. Uko wirukana umwana mu biganiro, ni ko akura nta kintu na kimwe yungutse. Ndetse n’ababyeyi benshi b’amadini atandukanye ntibicaza abana babo ngo babigishe ubuzima. Ibyo bigira ingaruka ku ngo bazubaka ejo hazaza."
Rutayisire yagaragaje ko kubaka urugo bisaba kwigishwa no gutegurwa hakiri kare, asaba ababyeyi gufata umwanya wo kuganiriza abana babo ku buzima, urukundo n’inshingano z’umuryango, aho kubareka bakigira ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku nshuti zabo.
Yashimangiye ko uburere bwiza ari bwo shingiro ry’ingo zikomeye, bityo ko gukemura ikibazo cy’isenyuka ry’ingo bitangirira mu muryango mbere y’uko umwana ashinga uwe.

Ibitekerezo