Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ev. Eliane Niyonagira, yatangaje ko adashobora gutandukana n’umugabo we, avuga ko ari inshuti ye magara ndetse n’umuntu abitsa amabanga ye yose.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu muvugabutumwa yavuze ko uko imyaka igenda ishira ari ko agenda arushaho gusobanukirwa agaciro k’umugabo mu muryango, ndetse ko ari yo mpamvu atatekereza na rimwe kumuha gatanya.
Yagize ati "Aho gukora Divorce napfa bakanshyingura, ku Isi y’Imana, umugabo wanjye ni we nshuti magara mbitsa amabanga yanjye yose. Nta kintu na kimwe kimuruta kuri iyi si, kugeza no ku bana nabyaye."
"Uzi ko aho kugira ngo mbabaze umugabo wanjye, nababaza umwana. Naje gusanga umugabo ari kimwe mu bice bigize umubiri wanjye. Iyo ameze neza, abana bamera neza, abashyitsi baza iwanjye bakamererwa neza ndetse n’umutungo w’urugo ntusesagurwa."
Ev. Eliane yavuze ko igihe yashyingirwaga atari yizeye ko azashobora kubaka urugo rurambye, kuko yabonaga kubana n’umugabo bisaba kwihangana, kwitanga no kwemera kwigomwa byinshi.
Ati "Nagiye mu rugo nsa n’ugiye kugerageza. Numvaga nibinshobera nzigendera nkajya kwitunga."
Yavuze ko mu myaka ya mbere y’urushako yagoye cyane umugabo we, kuko yumvaga kumwubaha byatuma ahita atangira kumusuzugura. Ngo hari igihe yangizaga ibikoresho byo mu rugo birimo amasahani, ipasi n’ibindi mu gihe cy’amakimbirane.
Icyakora, yavuze ko nyuma y’imyaka itatu yabonye impinduka zikomeye bitewe n’inzozi yagize abona nyina amugira inama yo guhindura imyitwarire.
Ati "Narose umubyeyi wanjye ambwira ko umunsi akaboko nakundaga gusuzuguza umugabo wanjye bazagaca nkaba nta kamaro nkifite. Mu gitondo narabyutse, namusabye imbabazi, kuva uwo munsi mpitamo kuba umugore wa Clement by’ukuri."
Uyu muvugabutumwa yimukiye mu Bubiligi mu 2021, aho yari yajyanye kuvuza umwe mu bana be wari warafashwe na Cancer gusa kuri ubu ni ho atuye ari kumwe n’umugabo we ndetse n’umuryango we.

Ibitekerezo